Kenya : Umuryango MYC urakekwaho gukwirakwiza intamabara ntagatifu mu Karere


Yanditswe kuya 3-09-2012 - Saa 01:36' na Abdou Nyampeta

Umuryango w’urubyiruko rw’Abayisilamu MYC(Muslim Youth Center) ukomeje gushyirwa mu majwi, uregwagukwirakwiza amatwara y’intambara ntagatifu(Jihad) ndetse no gukorana n’imwe mu mitwe y’iterabwoba nka Al-Shabab.

Ibi ije nyuma y’urupfu rwa Aboud Rogo Mohammed, Umuyoboke wa MYC wakunze kurebwa nabi n’Ubutegetsi bwa Kenya n’Imiryango Mpuzamahanga, aregwa ko umuryango arimo ugamije guteza intambara ntagatifu muri icyo gihugu no mu karere Kenya iherereyemo.

Muslim Youth Center ni Umuryango washinzwe mu w’2008 na Ahmad Iman Ali, ufite intego yo kwinjiza amahame y’intambara ntagatifu muri Kenya, umuryango ufitanye isano n’intagondwa za Al Shabab yo muri Somalia n’intagondwa zo muri Nigeria, Boko Haram.

Imodoka yatwitswe mu bitero bya Mombasa, MYC ishinjwa kubyihisha inyuma

Umuvugabutumwa Aboud Rogo Mohammed, wishwe ku ya 27 Kanama 2012, yafatwaga nk’umwe mu bacengezamatwara ukomeye w’uwo muryango ukekwa kuba ari wo wihishe inyuma y’ibitero by’ ibisasu byabaye mu mujyi wa Mombasa cyane cyane ku ma hoteli.

Matt Bryden, Umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi gikorera i Nairobi” (Sahan Researche Center) yatangarije Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI (Radio France Internationale), ari nayo dukesha iyi nkuru, ko “Muslim Youtch Center” ifite udutsiko tw’iterabwoba tukisuganya. Agira ati “Kugeza ubu tubona udutsiko tw’abantu batarashyira hamwe neza ingufu zabo kuko bataragira ubushobozi kugira ngo bakore ibitero bikomeye. Gusa ibyo utwo dutsiko dukora biracyari hasi gato, batera grenade, kuvuga cyane iby’ibitero n’ibindi”.

Matt Bryden, avuga kandi ko “Muslim Youtch Center”, ari agatsiko gakorera cyane muri Somalia aho kwohereje insorersore nyinshi zo gufasha umutwe wa Al Shabab. Agira ati “ Ndakeka ko akaga kaba ingabo za kenya ziramutse zifashe icyambu cya Kismayo muri Somaliya kuko ako gatsiko byaba ngombwa ko gataha muri Kenya, kandi ndakeka ko kazana n’abandi bo bafite ubumenyi n’ubushobozi bihanitse byo guteza ibyago Kenya”.

Hagati aho, LONI ihangayikishijwe n’ubwiyongere bw’ingufu za “Muslim Youth Center”, niyo mpamvu abayobozi bawo bakomeje gufatirwa ibihano, nk’ibyahawe Aboud Rogo Mohammed.

Mu mpera z’iki cyumweru, Mwai Kibaki Perezida wa Kenya yongeye gusaba abaturage bo mu mujyi wa Mombasa kurangwa n’umutima w’ubworoherane.

Ibyo yabisabye ubwo yari mu ruzinduko rwo guhumuriza abaturage, nyuma y’uko Aboud Rogo Mohammed, yishwe n’abantu kugeza ubu bataramenyekana bamutsinze mu modoka ye . Bisabwe na Perezida Kibaki hahise hashirwaho itsinda ry’abantu batandiye gukora iperereza ku rupfu rwe.

IBITEKEREZO
@ Nirere. Amakuru ? Ubajije neza rwose. Gusa icyo nakubwira, nuko kumenya position ya Islam kuri iki kibazo bitoroshye, cyane ko usanga natwe ubwacu tutabyumva kimwe bitewe n'aho dutuye, abo dukorera, amateka...Icyo nakubwira n'uko Islam idutegeka kubaha abandi bantu aho bava bakagera. Idutegeka kubanira abaturanyi bacu amahoro. Idutegeka gufasha abakene.....Ariko nanone Islam idutegeka cg itwemerera kwirwanaho iyo dutewe. Islam idusaba ko amategeko y'Imana(sharia) ariyo aganza aho dutuye. Ikibazo : ese kurwanya uwaguteye ni icyaha ? ese gushyigikirako shariya ariyo iba itegeko nshinga ni icayaha ? ko abashaka ko democracy iyobora isi ntacyaha bagerekwaho ? Ndahamya ko natwe abasilamu dufite freedom yo guitamo uko tuyoborwa. Sinumva impamvu byaba icyaha niba twe duhisemo sharia. Uburyo bwo kubigeraho nabwo bushobora kutumvikanwaho, hari abashaka ko tunyura muri democracy(shirk), ibi nabyo hari ababigerageje ariko isi ibereka ko bibeshye(HAMAS-Gaza, FIS-algeria..). Hari ababona ko bisaba kwitanga cg intambara. Harya wambwira ibihugu bingahe byageze kuri democracy bitabanje kunyura muntambara ? kuki kugera kuri sharya unyuze muntambara byaba icyaha ? byose biterwa n'imyumvire y'abantu. You must wake up ! Muslims must wake up !
Musubize4.09.2012 saa 02:25
Abdullah
Byaba bibabaje ari ko biri ! Ariko n'ibibera muri za Nigeria bituma abantu bibaza byinshi kuri Islam. Abdullah wadusobanurira kuko akenshi twumva imitwe y'intagondwa za kislam zigamba ubwicanyi ariko ntitwumva cyane abaslamu bayamagana ku mugaragaro cg ngo basobanurire abandi urujijo ruveho. Muslims must wake up ! Muslims must be pacific ! Muslims must be tolerant with other religions ! Muslims must be more raisonable ! All of must wake up !
Musubize3.09.2012 saa 18:00
Nirere
ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka ,aba bana EAC ya badukuriyemo ibitekerezo bibi bataramera amagupfwa mu mutwe (kubakubita)bataragera nahano iwacu (Rwanda) si non apres deux ans ntago muzaba mukibashoboye .
Musubize3.09.2012 saa 06:31
dkjhfvkjhfkfb
This is Islamophobia.com
Musubize3.09.2012 saa 04:17
Muhammad
U Rwanda narwo ruryamire amajanja ba Abdullah batahava baduteza akaga. Rwanda must be vigilant !
Musubize3.09.2012 saa 03:28
Rwanda Up
Icyo bita gukwirakwiza intambara ntagatifu ni iki ?kubwira abasilamu ko batewe ? kubereka ko icyitwa war on terror ari war on islam ? kwerekana conspiracy to destroy islam ? Njye mbona ibyo ari ugushaka urwitwazo. Niba koko iyo YMC imaze kugira akabaraga, ubu bagiye gu freezinga amafaranga n'indi mitungo yayo yose. Mwaba muzi websites, bank accounts ...by'imiryango idaharanira inyungu y'abasilamu yagiye i freezingwa muri USA na Europe nyuma ya 911. Intego : destroy muslims (soma terrorists) financially, militarily, ....Naho kwamamaza ideology ya Jihad, ese ni nde musilamu uyobewe ko ari inshingano ze kwirwanaho iyo atewe ? ni nde musilamu uyobewe ko Kenya, AMISOM, USA, NATO...bari kurwanya Islam ? Icyo nakongeraho n'uko buri musilamu azi neza ko agomba kubaha abandi ariko hagira umusagarira nawe akirwanaho. Jihad:Yes. Terrorism or violence : No.Gushotorana:No. Kurwanya ukurwanya:Yes. Muslims must wake up !
Musubize3.09.2012 saa 03:20
Abdullah
Iyo inzu y'umuturanyi ihiye....Abasilamu ba Kenya bitegure ibigiye kubabaho. Ubu abasore bagiye kujya baburirwa irengero hitwajwe ko insoresore zijya kwitoreza muri Somaliya. Ubu ikizajya giturika cyose kizajya kibegekwaho. Uwo umunsi we wageze azajya aba nka Muhammamed Rogo. Ubu nibwo butabera abasilamu bari kubona kw'isi yacu : umusiramu aba ari umunyabyaha kugeza urukiko rwerekanye ko ari umwere-ibyo nabyo bikaba yamaze gupfa. Nizere ko isi yose iri kureba ibiri kutubaho. Ejo bari abayahudi(Nazi), ejo bundi Apartheid(Black africans), uyu munsi ni intagondwa z'abaswayile, ejo ni wowe(waba usenga kw'isabato cg wuzura umwuka wera cg wambaza Mariya). Isi yose yakagombye guhaguruka ikarwanya akarengane kari gukorerwa Islam. Igihe abasore boherezwaga muri Afghanistan kurwanya Russia, USA yabihaga umugisha, nyuma abagiyeyo bose bahuye n'akaga. Ntajoro ridacya. Muslims must wake up !
Musubize3.09.2012 saa 02:53
Abdullah

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!