Abana 4 bahitanywe n’inkongi y’umuriro ubwo yibasiraga inzu barimo, mu ijoro rishyira tariki ya 1 Nzeli 2012.
Ababyeyi n’abandi bantu bakuru bari muri iyo nzu bashoboye gusohoka bacika ibirimi by’umuriro, ariko ntibamenye impamvu y’inkongi. Ababonye umuriro waka, bavuze ko wahereye ahubakishije imbaho.
Bukeye, abaturanyi baje gushaka imibiri y’abana, mu gihe ababyeyi bajyanywe kwa muganga kugira ngo bitabweho.
Impamvu y’inkongi yabaye urujijo kuko ubwo inzu yafatwaga umuriro w’amashanyarazi wari wahagaritswe.
Mu kwezi kwa Kane abandi bana 7 bo mu muryango umwe, bahiriye mu mpanuka y’umuriro,icyakora byo byatewe na bougie yari icanye.
Source: Radio Okapi


















TANGA IGITEKEREZO