Ku mipaka y’u Rwanda na Congo hagiye gushyirwa ingabo


Yanditswe kuya 13-07-2012 - Saa 11:08' na Abdou Nyampeta

Mu nama yabereye mu gihugu cya Ethiopia ihuje ibihugu bigera kuri 11 byo mu Karere, hafashwe icyemezo cyo gushyira ku mipaka y’ibyo bihugu byombi u Rwanda na Congo ingabo zidafite aho zibogamiye.

Iyo nama yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nyakanga 2012, ikabera Murwa Mukuru wa Ethiopiya i Adis-Abeba yahuje ibihugu 11 bigize Inama Mpuzamahanga y’Ibiguhu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari mu rwego rwa Komite y’abahagarariye bihoraho Umuryango w’Ubumwe bwa AfuriKa COREP (Comité des représentants permanents de l’Union africaine).

Ku murongo w’ibyigwa hari ukureba uburyo hahoshwa amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa. Muri iyo nama hafashwe icyemezo cyo guhshyira ku mipaka y’ibyo bihuigu byombi ingabo zidafite aho zibogamiye.

Amakuru dukesha Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI (Radio France Internationale), ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na Congo bari bafite ibyo bagomba kumvikanaho. Abagaba bakuru b’ingabo bagomba guhura kugira ngo barebe uko hashyirwaho uwo mutwe w’ingabo zidafite aho zibogamiye.

Mushikiwabo Louise, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda avuga ko raporo ya Loni irimo ibirego birega u Rwanda ko rushyigikira bamwe mu barwanyi bo muri Congo ariyo kwitondera. Akomeza agira ati : ’’Loni imaze imyaka 13 yose muri Congo, ariko ntabwo irashobora gushyira ibintu mu buryo mu rwego rwo kugarura umutekano. Ifite ingufu nyinshi mu rwego rwo kubungabunga umutekano ku Isi yose, kandi buri mwaka ikoresha ama miliyari menshi y’amadolari. Sinumva ukuntu itagera ku nshingano yahawe’’.

Raymond Tshibanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo Kinshasa, we agira ati : ’’Ingabo za Loni (MONUSCO) zirahari. Ariko kuba zihari ntibivuga ko hagomba guhezwa ubundi buryo bwo kugenzura no kurinda umupaka no kurwanya abarwanyi b’imitwe nka FDLR na M23. Gushyiraho ingabo mpuzamahanga zidafite aho zibogamiye zigenzura zikarinda umupaka, n’ intambwe nziza yo kujya mbere’’.

Twabamenyesha ko iyo nama yateranye ku gitekerezo cy’igihugu cya Uganda.

IBITEKEREZO
Ibihugu bizohereza izo ngabo nizirebe ukuntu zarunda amafrw yo kuzatunga ziriya ngabo, zigiye kuza ku mupaka w'u rwanda na KONGO cg umuryango w'afrika uyatange, kuko sinzi niba L'ONU izajya iha frw izo ngabo, hanyuma itunge na MONUSCO.
Musubize16.07.2012 saa 04:39
gahunde
U Rwanda ruratera nti ruterwa kandi niba ingabo za congo zinaniwe kwicungira umutekano byitwako badukubye nshuro 89 bakagombye kumwarira kuruhande aho u Rwanda rutari bambiswe kandi bandekere Rwanda nziza
Musubize14.07.2012 saa 20:40
Elysee
Contrairement à ce que les dirigeants Congolais font croire a leur peuple, le « petit pauvre Rwanda » est en réalité beaucoup plus riche, plus efficace, plus organisé et plus respecté mondialement que le géant Congo. Non seulement son armée est la plus aguerrie du continent, elle est aussi parmi les rares armées disciplinées d'Afrique. Mon souhait est que un jour nos frères Congolais réalisent que leurs pires ennemis sont eux-mêmes et non pas le Rwanda !
Musubize14.07.2012 saa 15:42
Alex Ruta
Buari byaratinze..ariko hajyeho izacu...kuko ibindi btose byerekanye ko bidashoboye
Musubize13.07.2012 saa 14:40
Alou
Ariko ubundi bagiye bareka kwigiza nkana ? Bavuga ngo ni u Rwanda bazabanze bemere ko wenda mu bo barwana nabo ari abanyekongo bavuga ikinyarwanda, ubundi basubire mu mateka ya kariya gace, barebe ku ikarita y'u Rwanda mu 1896 nibwo bazumva ukuri. Nibasigeho kwigiza nkana n'ubundi abo bazungu ba Loni nibo bateje kiriya kibazo, ni nabo bagikomeyeho ngo u Rwanda rurabatera. Babanze bajye kurwana na FDLR nibo banyarwanda tuzi bariyo kandi sitwe twabatumye, cyangwa babagarure mu rwanda ubundi bakemure ikibazo cya M23. Abo basirikare batagira aho babogamiye nibabashyire hagati y'abo barwana niba MONUSCO yananiwe, u Rwanda ntabwo ruri mu ntambara na Kongo, kandi imipaka yarwo irarinzwe n'ingabo z'u Rwanda mu nshingano zihabwa n'Itegeko Nshinga. Kwemera ko izo ngabo zazajya ku mipaka yarwo na Kongo, ni ukwemera ko u Rwanda rurwana na Kongo, nibyo se turarwana ? Nibave mu makinamico.
Musubize13.07.2012 saa 11:02
Domingo
Ariko izo ngabo zose ni iziki ? babuze icyo bakoresha ayo mafaranga ? nonese ikibazo kiri kumupaka cg kiri muri kongo hagati ? MONUSCO FDRL MAI MAI UMUTWE w'ingabo zitabogamye.ariko buriya KABILA we ntasoni abona bimuteye ? arega abakongomani kubategeka biroroshye !
Musubize13.07.2012 saa 10:46
papy
Ariko icyo gitekerezo cy'ingabo zidafite aho zibogamiye ni cyiza. Ingabo za ONU zibogamiye k'uruhande rwa Leta ya RDC, kubera ko zirasa M23. Bashyireho umutwe w'ingabo zitabogamye, ariko, ariko, ariko kandi zitambike hagati ya M23 n'ingabo za RDC MONUSCO !!!
Musubize13.07.2012 saa 09:35
Mugabo
ni bazazane ingabo zitari izu rwanda kubutaka bwacu ,niba ari ukuzana ingabo zituruste mu kindi gihugu nago tubishigikiye ,umutekano mucye ntago uri ku mupaka ahubwo bazishyire aho bari kurwanira . ubundi iyo monusco ivuga go u RWANDA nirwo ruri guteza umutekano mucye muri congo kandi aribo bashizwe umutekano waho bafite ibikoresho bihagije barunva na soni bafite twicungira umutekano nawundi muntu dushaka wo kuwuducungira murakoze
Musubize13.07.2012 saa 08:07
mx
mwandusha izongabo zizaturuka mubihe bihugu ?
Musubize13.07.2012 saa 06:02
Casnisius
Izari zihasanzwe burya zari inkeragutabara gusa ??? Ndumiwe !!!! GOMN yagarutse !!! Ni kuriya u Rwanda rwafashwe ngo hari za GOMN !!!! Nzaba ndi muri bariya bareberezi badafite aho bahengamiye/Babogamiye !
Musubize13.07.2012 saa 04:39
SOUZY

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!