Leta ya Congo yatangaje ko abarwanyi ba FDLR batarenze 900


Yanditswe kuya 15-08-2012 - Saa 04:51' na Turikumwe Noel

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert Mende, yatangaje ko abarwanyi ba FDLR basigaye muri Congo bari hagati ya 800 na 900. Ibi yabivuze ubwo yashimangiraga ko igihugu cye kidafasha uyu mutwe.

Nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda(RNA) , Lambert Mende yatangaje ko kuva mu mwaka wa 2002, abarwanyi ba FDLR basigaye bari mu nsi ya 10% y’uko banganaga mbere. Akavuga ko uyu mubare ari mutoya kuko FDLR mu 2002 yari ifite abarwanyi babarirwa hagati y’ibihumbi 8000, ubu hakaba hasigaye ababarizwa hagati ya 800 na 900.

FDLR, ishinjwa na Leta y’u Rwanda kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, ndetse ko ari yo mpamvu bakomeje kwanga gutaha, ahubwo bihisha mu mashyamba ya Congo muri iyi myaka 18 ishize.

U Rwanda rwatangiye gukurikirana uyu mutwe mu mwaka w’1996 kuko zahungabanyaga umutekano warwo. Hanabayeho n’ibikorwa byinshi by’ingabo zishyize hamwe zihiga uyu mutwe mu mashyamba ya Congo, no muri operasiyo Umoja Wetu na Amani Leo, ahoCongo n’u Rwanda byafatanije bihangana n’uyu mutwe.

Ubu imibare ikomoka muri Banki y’Isi, ikigega gishinzwe gutera inkunga abavuye ku rugerero, igaragaza ko abagera ku 10.000 by’abarwanyi ba FDLR, aribo bamaze gutaha. Muri abo barwanyi basubijwe mu buzima busanzwe, habonekamo n’abasirikare bakuru nka Gen Maj Paul Rwarakabije usigaye ari Komiseri mukuru w’amagereza na Brig Gen. Jerome Ngendahimana ukuriye umutwe w’Inkeragutabara (Reserve Force).

N’ubwo bitoroshye kumenya imibare y’abasigaye mu mashyamba, hari imibare imwe n’imwe ivuga ko hari ibihumbi bigera kuri 3000.

Kugeza ubu Umutwe wa FDLR uyobowe na Mudacumura Sylvestre, ubu washyiriweho impapuro zimufata n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, kubw’ibirego ashinjwa byo kwibasira inyoko muntu mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

IBITEKEREZO
Nti mukatubeshye wangu abantu 900 nibo babananiye kubafata ubwo murumva badafite ingufu koko ?muri Congo se hari abasikare banga he ? kuki batabagota ngo babafate ? mwitubeshya gutyo.
Musubize18.08.2012 saa 16:24
ndemezo
Nabo nibenshi kuri njye. ndahamya ko nta mu fdlr azaba agisigaye muri congo mu mwaka utaha. ibyo ndabifitiye giha icyemezo simusiga.
Musubize16.08.2012 saa 07:17
alice
Have RUGEMA HAve sha winyibutsa ya nyagwa y'indege koko niyo igejeje abantu aha wagirango umuzimu wayo nabayo niwo uhora uhenera ikigisata kibiyaga bigari erega reka mbere kukagero gato urugo rwubakiye kukinyoma abashakanye bahora mumakimbirane adashira n'igihugu cyubakiye kukinyoma ntamahoro kigira kandi birakwiye ko hagomba kujya humvwa impande zose.nahubundi turubaka ibyubusa.
Musubize16.08.2012 saa 03:01
kanuma fostin
ariko congo ,none nimba batarenze 900 bashaka gusobanura yuko atari ikibazo kurwanda ?none se m23 batangira bari bangahe ?sinumvaga bavuga bari 600 none ubu babageze he ? ndumva congo ikwiriye kureka gufasha interahamwe bazihisha mumashyamba yabo.
Musubize16.08.2012 saa 01:19
rumanzi
erega baribeshyerubusa.iyobabona igihugu cyarafashwe kugera nanubu kitararekurwa bibaza iki ?bashyize intwaro hasi bakamanika amaboko,bagataha murwababyaye,bakemera ibyaha bakababarirwa.
Musubize15.08.2012 saa 14:33
pamu paul
Kat uravugisha ukuri, iriya FDLR wagirango yo yemerewe gukorera muri RDC rwose !ese ko nzi ntaruganda r'imbunda igira izo ikoresha izikura he ?ko ntarumva bayivuga mubasahura congo kandi bizwi neza ko babikora bakanarenzaho no kwishyuza imisoro hamwe na hamwe ?case ya Congo irimo kwirengagiza kwinshi no kwijijisha ariko amahanga atitonze hashobora kuzaba Genocide kubwoko bw'abatutsi kuko kuri ubu haravugwa amagambo yigisha abaturage u rwango kubavuga ikinyarwanda surtout kubatutsi
Musubize15.08.2012 saa 12:37
######
ariko kuki batumva yuko fdlr arikibazo kubutaka bwabo kandi babangamiye igihugu cyacu cyu rwanda wagirango abakongomani n'ababafasha nta bwenge bagira barangiza twe bakadushinja ibinyoma byo gufasha m23 kandi iri kubutaka bwabo izo mpuguke aho kubwira kabila ngo yirukane interase ahubwo bakamushigikira mubinyoma.
Musubize15.08.2012 saa 10:49
bic
Nuko se ? Ibyo se bikuraho yuko babacumbikiye se ??? Abakongomani kabisa ni ba byenda gusetsa kweriii. Niba se batewe ikibazo nuko u Rwanda rushyigikira M23 nyamara nta musirikare wa M23 bigeze babona ku butaka bw'u Rwanda kuki bumva ko u Rwanda rwo ntacyo birutwaye kuba hari fdlr ziba zikanitoreza muri Congo ? Iyi statement rwose irapfuye kuko rebels kuba ari ikibazo ntibiterwa nuko bangana ahubwo ni imigambi n'ibikorwa byabo bitera ikibazo. Ese kuki adasobanura uburyo bari muri Congo kandi ari abanyarwanda ? Mperutse kumubona kuri RTNC yakoze ikiganiro hafi amasaha 3 yikoma u Rwanda gusa !! Buriya se uwashingira kubyo yavuze akamubaza impamvu bikoma u Rwanda nyamara n'abo bake we acumbikiye ntabo yasanga bamurwanya bangana nkabo ku butaka bw'u Rwanda. Ahubwo twaragowe guturana n'abantu batekereza gake kuko abazungu bazajya babakoresha ibyo bishakiye bagira ngo baduteshe umurongo twari turimo.
Musubize15.08.2012 saa 08:16
kat
Yes birashobika ko izo nkora-maraso zitarenze uwo mubare arikose kuki tutajyayo rimwe ngo tuzizane kuri Special operation yeeee zizaturwanya birumvukana bishatse kuvugako tuzazana FDRL mubice bitatu bitandkanye tuzazana imirambo,tuzane abakomeretse ariko kubera ubuhanga bwacu nzi tuzazana abenshi muri bo ari bazima maze kuri 2020 icyitwa FDRL kizimangatane burundu pe naho icyo njya numva nacyo ngo RNC kiriya kibazo ni toto sana ni nyungu zabamwe gusa bananiwe gusaranganya iminyago only kuva kwizima bagasabana imbabazi gusa.....aho ndaha muri kenya navugaye nabo nsanga politique ubu umunyarwanda akeneye atari intambara ahubwo umunyrwanda akeneye icyamuteza imbere ubukire bugasaranganywa nabose nubwo tutari mwijuru ariko makuza nagire etage kwiposita magorwa agire kagitwe kimwe kugiti kinyoni kandi Gitifu akubahe ntagasenye kuko ariko amikoro ye angana bityo age agasigamwo ibibondo bye ajye kurara izamu Kwa Boss,Inyarutarama Umwana w'umukire na rarire yoghourt na Piza ariko umwana wumukene wa rwarutabura ararire igikoma kirimwo inshyushyu ya vuye muri girinka munyarwanda ;ariko abantu begukomeza gutumbagira abandi bahunga kubera ubukene.....naho FDRL ntikiri ikibazo kubanyarwanda murakoze kubwiyo mibare nta link nabisomahose ?
Musubize15.08.2012 saa 07:54
Mzee Kanyandekwe
mujye mwibuka ko byose intandaro ari ya ndege,hakwiye kuboneka umufdlr cg undi munyarwanda cg umunyamahanga wese wayihanuye akabihanirwa
15.08.2012 saa 19:36
Rugema

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!