00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mali : Leta irasaba Loni inkunga ya gisirikare

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 25 September 2012 saa 03:41
Yasuwe :

Laurent Fabius, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’U Bufaransa kuri uyu wa Mbere yatangaje ko Leta y’ i Bamako yasabye ku mugaragaro ko ikeneye inkunga yo mu rwego rw’igisirikare mu Majyaruguru ya Mali, akarere kagenzurwa intagorwa z’Abayisilamu.
Inkuru dukesha AFP ivuga ko Perezida wa Mali Dioncounda Traoré na Minisitiri w’Intebe Cheikh Modibo Diarra mu ibaruwa bandikiye Ban Ki-moon Umunyamabanga wa Loni, bagaragaje ko hakenewe ingabo zifasha iza Leta kwigarurira uduce twigaruriwe (…)

Laurent Fabius, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’U Bufaransa kuri uyu wa Mbere yatangaje ko Leta y’ i Bamako yasabye ku mugaragaro ko ikeneye inkunga yo mu rwego rw’igisirikare mu Majyaruguru ya Mali, akarere kagenzurwa intagorwa z’Abayisilamu.

Inkuru dukesha AFP ivuga ko Perezida wa Mali Dioncounda Traoré na Minisitiri w’Intebe Cheikh Modibo Diarra mu ibaruwa bandikiye Ban Ki-moon Umunyamabanga wa Loni, bagaragaje ko hakenewe ingabo zifasha iza Leta kwigarurira uduce twigaruriwe n’intagondwa.

Laurent yagize ati « Leta ya Mali irasaba ko icyifuzo cyayo cyashyirwa mu bikorwa vuba, none Inama y’Inteko rusange ya Loni izaterana kuri uyu wa Gatatu i New York kugira ngo isuzume ubusabe bwa Mali. »

Laurent kandi yakomeje avuga ko hadakenewe abasirikare barwanira ku butaka.

Igihugu cy’u Bufaransa cyahereye kera gitanga ubufasha muri Mali, ngo kigomba kugira uruhare mu kwiyubaka kwayo.

Uduce twinshi two mu Majyaruguru ya Mali kuri ubu twigaruriwe n’abarwanya Leta.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages