Mu rubanza rw’abashinjwa gushaka guhitana Kayumba, muramu we arashyirwa mu majwi PRINT VISITS : 123480 COMMENTS: 36 

Mu rubanza rw’abashinjwa gushaka guhitana Kayumba, muramu we arashyirwa mu majwi


Yanditswe kuya 21-02-2012 - Saa 09:04' na IGIHE.com

Johannesburg : Ubwo urubanza rw’abashinjwa gushaka guhitana Kayumba Nyamwasa imbere y’iwe rwasubukurwaga kuri uyu wa Mbere, umwe mu bapolisi batanga ubuhamya ku ruhande rw’ubushinjacyaha yatangarije urukiko ko gutabwa muri yombi kw’ abaregwa muri Kamena 2010 kwakozwe n’Umunyarwanda Frank Ntwali kandi atari umwe mu bapolisi babishinzwe.

Nk’uko amakuru agera ku IGIHE.com abitangaza, Frank Ntwali (muramu wa Kayumba Nyamwasa) yavuzweho cyane kuri uyu wa Mbere, ubwo umupolisi (wiswe umutangabuhamya numero 3) yatangarizaga urukiko uko bane muri batandatu baregwa batawe muri yombi. Yabajijwe niba koko ariwe wabataye muri yombi atangira abyemeza, nyuma aza kwivuguruza avuga ko ari Frank Ntwali wabafataga akabashyikiriza polisi y’Afurika y’Epfo.

Abajijwe uwo Frank Ntwali ari we, uwo mutangabuhamya yavuze ko atamuzi, gusa ngo niwe wazanaga abaregwa, akabashyikiriza polisi, ndetse ngo niwe wasemuriraga bamwe muri bo batashoboraga kuvuga icyongereza. Uwo mupolisi yabajijwe uko yemeye gufata abantu azaniwe n’umuntu utari umupolisi, asubiza ko yabonaga Ntwali agendana n’abapolisi bo mu mutwe ushinzwe kurwanya udutsiko tw’abagizi ba nabi (Organized Crime Unit), bityo atekereza ko nawe ari umupolisi.

Uri iburyo ni Frank Ntwali, muramu wa Kayumba Nyamwasa

Izina Pascal Kanyandekwe ryavuzwe na Frank Ntwali

Nk’uko byagenze mu rubanza rw’abashinjwaga gushaka guhitana Kayumba Nyamwasa mu bitaro rwasojwe, Umunyarwanda Pascal Kanyandekwe nawe ni umwe mu baregwa muri uru rubanza rw’abashinjwa gushaka guhitana Kayumba ku ikubitiro. Ubwo umutangabuhamya yabazwaga uwavuze ngo bafate Kanyandekwe, yasubije ko Ntwali yasemuriraga bamwe mu bashinjwa ariwe waje kuvuga iryo zina, ngo abapolisi bararyandika bakeka ko ryavuzwe n’abo basemurirwaga.

Ati “Bavugaga ururimi ntumva, Ntwali asemura. Niwe rero waje kuvuga iryo zina…”

N’abaregwa baracyivuguruza

Uretse abatangabuhamya, bamwe mu baregwa nabo bagiye batanga ubuhamya mu minsi yabanje, nyuma bakabuvuguruza imbere y’urukiko, aho byagaragaraga ko babutanze bashyizweho igitutu cyangwa bahawe ruswa. Amakuru atugeraho avuga ko bamwe banagize ibibazo by’ubuzima kubera iyicarubozo bakorewe ngo bakunde bemere ibyo bashinjwaga bataragera mu rukiko cyangwa batange ubuhamya butari bwo kuri bagenzi babo baregwa.

Urubanza rurakomeza kuri uyu wa Kabiri, aho urukiko rukomeza kumva abatangabuhamya. Gusa nk’uko IGIHE.com yari yabibatangarije mu nkuru zahise, Frank Ntwali ari mu bazakorwaho n’uru rubanza, ndetse byitezwe ko ashobora kubazwa n’urukiko ku ruhare rwe, kandi ngo ntibizaruhanya kuko nawe akunda kwitabira urubanza nk’umuturage usanzwe.

IBITEKEREZO
njye mbona nta tangazamakuru mwize pe !ibyo mukora ntibigaragaza ko muri abanyamwuga nonese namwe muvuze inkuru mushyiramo ifoto idahuye mwashakaga kwerekana se ko azi gutereta iyo muhindura inkuru back to school mr naho ubundi turajyahe.
28.02.2012 saa 06:04
bizi
iyi biragaragara ko irimo amarangamutima njye mbona uretse kwitwaza impamvu y'ikibazo bwite amafoto nayo agamije gutesha agaciro uyu frank kuko ayamafoto ntaho ahuriye ningingo nyirizina gutereta cg guteretwa ntacyo byadufasha kuri transperence y'urubanza hagati ya kayumba n'abashake kumwivugana icyo ndabona abakoze iyi basa nkabari muri fanatisme kuruhande otherwise nimureke ubutabera bukore akazi kabwo
25.02.2012 saa 12:41
ruriyeabandinawerutakwibagiwe
Jimmy : ariko se Kayumba ayobewe muramu we ? Buriya koko arumva Frank ariwe uzamukiza agakiza nabanyarwanda ? Ahaaa !!!
22.02.2012 saa 15:07
Jimmy
Dore intambara y'inkundura mu majipo ! RNC oyeeeee !!! Bwoba nigaramiye.....
22.02.2012 saa 03:19
Karampenge
igikombe gusa se buriya mwa
22.02.2012 saa 03:09
kanote
Ariko Frank Ntwali,ni musaza wa madamu wa kayumba nangwa afite,siter wa kayumba j mean ni muramu wa kayaumba gute ?
22.02.2012 saa 02:11
kanyarwanda
Uriya mugabo mbona arikumwe n'uriya mugore werekanye muzitsa niwe muramu wa Kayumba se ? ahhhhh ntibizoroha pee
21.02.2012 saa 23:48
Iranzi Arnod
ubwo se nukuvuga ko iriya ariyo photo yuwo Flank Ntwari mwari mufite muri archives cg hari ikindi mwari mugambiriye ?itangazamakuru ryubu !!!
21.02.2012 saa 22:11
kabwana
Gushyiraho n'iyi foto byonyine idafite aho ihuriye n'iyi nkuru biragaragaza ko ibyo RUGANZU yanditse hano hasi ari ukuri. Idolari ni ryo riyobora uru rubanza ni naryo rizaruca !
21.02.2012 saa 21:07
Marie Therese Kankindi
IGIHE.COM, Uriya mugore buriya mwamushyireyeho iki koko ? Murabona mutamushyize mubyo atazi buriya abareze mwakwiregura mute ? Kandi ngo muzi ITANGAZAMAKURU ry'umwugada ! iyo mukoresha ikoranabuhanga mukerekana uhuye n'inkuru ?
21.02.2012 saa 16:28
Umusambi
gusa iyi foto sinzi niba ariyo mwabashije kubona ,ariko njye ntibinshimishije nubwo ntamuzi nabo ba Kayumba nkaba ari ukubumva ibyabo bizi Imana ,mwari gushyiraho indi kuko igikenewe ni ukumubona kereka niba mwashakaga no kumusebya uretseko umuntu wese muzima ino foto itamutangaza ariko ntiyajya kuri public,merci
21.02.2012 saa 16:09
aime
Ndabona South Africa uwo Frank yarayigize akarima ke Pe ! Inama namugira nagabanye kureba movies !!! Nibirukane iyo njiji itahe iwabo ireke gusebera ahongaho !!!!
21.02.2012 saa 13:46
David Mbaraga
Yewe uwakwirasa nuwo ataciye kumatwi ngo yunve uko aduhera cg utarayifashe ngo yumve ton irekura ibihe bihibindi koko
21.02.2012 saa 13:11
D m
AMISI nizere ko uri umwana niba utari impumyi mu bya politike. Ibyo aribyo byose nawe ufite umubiri ntiwari ukwiye gushinyagura. Izindi mpamvu zose wenda zashoboka havuyemo iyo uvuze. Ikigaragara nuko ukurusha uburyo aba akurusha byose kandi na justice itabaho ahubwo habaho inyungu. Nuko abakomeye bakaryamira aboroheje mu gihe hari inyungu baharanira ariko byose ni ubusa nko kwiruka inyuma y'umuyaga nkuko umubwiriza yabivuze.
21.02.2012 saa 10:48
Ruganzu
Niyonkuru naho ibindi n'ukubeshya bitavugwa
21.02.2012 saa 10:26
Niyonkuru
ibyèisi ni nzunguruka. Gen Kayumba Nyamwasa na Col Karegyeya bibwiraga ko ari bo bazi ubwenge bonyine none bamaze kubona ko nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi.. uyu mukino nubwo ntawemera ariko urimo ubuhanga pee, reka aka gafoto ka Frank Ntwali bakubise hano ku rubuga. uwapfuye yarihuse pee !! reka ndekere aha hato nanjye ibyanjye batavaho bakabihindura isupu. vuguzuga ni umwana w,umunyarwanda
21.02.2012 saa 10:06
mugabo
none se kuba abantu bicaranye baseka bivuga ubuhehesi ? jye sinari mbizi.
21.02.2012 saa 09:25
jyewe
Ntacyo mvuze ndahetse
21.02.2012 saa 09:05
Vuguziga
NAMWE MUNDEBERE IRIYA FOTO !!!!!!! NI AKUMIRO !
21.02.2012 saa 08:01
K
HUM ! JYEWE NDUMVA NIBATUBWIRA KO "UKWIVUGURUZA" KWARANGIYE NIBWO TUZAMENYA UKURI. IKIBAZO NI UKO NABWO BASHOBORA KUZONGERA "BAKIVUGURUZA"... !!!!!!!!!!!!!!!!!!
21.02.2012 saa 07:59
K
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!