00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu ruzinduko rwe mu bihugu 7 by’Afurika, Hillary Clinton arasura Uganda

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 2 August 2012 saa 06:24
Yasuwe :

Mu ruzinduko ari kugirira mu bihugu by’Afurika, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Hillary Clinton yerekeje mu gihugu cya Uganda aho aje avuye avuye mu gihugu cya Senegal.
Amakuru dukesha Star Africa avuga ko uru rugendo arukoreye mu gihugu cya Uganda ari mo kwerekeza mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo, ahari amakimbirane ku bucukuzi bwa Peterori.
Mu minsi 11 azamara muri Afurika, Hillary Clinton azaganira ku biteganywa na Perezida Barack Obama mu kuzamura ubukungu bw’ (…)

Mu ruzinduko ari kugirira mu bihugu by’Afurika, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Hillary Clinton yerekeje mu gihugu cya Uganda aho aje avuye avuye mu gihugu cya Senegal.

Amakuru dukesha Star Africa avuga ko uru rugendo arukoreye mu gihugu cya Uganda ari mo kwerekeza mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo, ahari amakimbirane ku bucukuzi bwa Peterori.

Mu minsi 11 azamara muri Afurika, Hillary Clinton azaganira ku biteganywa na Perezida Barack Obama mu kuzamura ubukungu bw’ ibihugu by’Afurika, kugarura amahoro, kongera no gukomeza guharanira demokarasi.

Muri Senegal, Hillary Clinton yashimiye ibihugu by’ u Burengerazuba bw’Afurika avuga ko ari intangarugero mu gushyigikira demokarasi.Yavuze ko babashije kuganira kubizafasha igihugu na Perezida Macky Sall, ati ”Nishimiye ko twaganiriye ku bibazo by’ ubukungu, iby’akarere, iby’ umutekano, n’ uko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika izafasha Senegal ikayiba hafi”.

Biteganyijwe ko muri iri joro Hillary Clinton ari burare mu gihugu cya Uganda mu murwa wa Kampala, iki gihugu muri iyi minsi cyugarijwe n’indwara ya Ebola, imaze guhitana abasaga 15.

Hillary azasura kandi Sudani y’Amajyepfo yijihije isabukuru yayo ya mbere y’ubwigenge ku itariki 9 Nyakanga, aho azaganira na Perezida Salva Kiir.

Uruzindiko rwe ruzakomereza mu bihugu bya Kenya, Malawi, Afrika y’Epfo, arusozereze muri Ghana, aho bazaba bagize icyunamo ku rwego rw’ igihugu cy’uwahoze ari umukuru w’Igihugu John Atta Mills giteganyijwe kuzaba ku itariki ya 10 Kanama.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages