Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko atazongera guhatanira kuba umukuru w’igihugu naramuka agejeje imyaka 75.
Nk’uko New Vision yabyanditse, ubwo yavugiraga kuri televiziyo ya NTV ku wa kane w’icyumweru cyashize tariki ya 10 Gicurasi, Museveni yagize ati: “Nyuma yo kuzuza imyaka 75, sinzigera nshyigikira ko ikigero cy’imyaka ntarengwa kizamurwa kugira ngo mbashe kwemererwa guhatanira indi manda yo kuyobora.”
Imyaka 75 ubundi niyo igenwa n’Itegeko Nshinga rya Uganda, ko ari ntarengwa ku muntu ushaka kwiyamamariza kubuyobora igihugu. Ariko iri tegeko rizaba rikimwemerera kuba yakwiyamamariza indi manda kuko azaba atarashyitsa iyi myaka ibuzanyijwe.
Museveni yavuze ko ubushakashatsi bw’abahanga bwagaragaje ko nyuma y’imyaka 75 umuntu aba atagishoboye kuyoborana imbaraga n’ubwo akomeza kuba agishoboye gukora.
Museveni ufite imyaka 68 kuri ubu, muri 2016; ubwo azaba arangiza manda arimo ayobora ubungubu, azaba afite imyaka 72, bivuze ko azaba atari yuzuza imyaka imubuza kongera guhatana.
Nyamara ariko kugeza n’ubu Museveni ntaratangaza neza niba azongera akiyamamariza kuyobora cyangwa niba azaharira n’abandi muri 2016, ariko aramutse yiyamamaje akongera agatorwa yazaba agize 77 muri 2021 noneho akaba ayirengeje.
Museveni yavuze ko ishyaka rye rya NRM ari ryo rizagena niba akwiye kujya mu zabukuru cyangwa niba bakibona akwiye kuyobora. Avuga ko niba babona kandi agishoboye na we nta kabuza azitanga yongere ahatane muri 2016.
Ibi byavuzwe na Museveni bivuze ko abayobozi ba NRM bagomba kuba bishakamo umuntu ugomba gukurikiraho mu guhatanira amatora yo muri 2021.
Abari ku murongo w’ibanze mu batekerezwaho cyane bakaba ari Visi Perezida Kiwanuka Ssekandi, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga, Minisitiri w’Intebe Amama Mbabazi, umukuru wungirije w’ishyaka NRM mu gice cy’Uburengerazuba bwa Uganda, Mike Mukula hamwe n’uwahoze ari Visi Perezida wa Uganda, Gilbert Bukenya.
Ssekandi kuri ubu afite imyaka 69, bivuze ko yakwemererwa muri 2016 ubwo azaba afite 74, naho muri 2021 bwo ntiyemererwe kuko azaba afite 79.
Amama Mbabazi, afite 66, azaba afite 70 muri 2016 naho muri 2021, abe afite 75 bivuze ko ashobora kwiyamamaza muri manda zombi.
Kadaga na Mukula bafite 56, bazaba bafite 60 muri 2016, naho muri 2021 babe bafite 65. Bukenya, nawe afite 63 kuri ubu, bivuga ko yakwemererwa kwitabira manda zombi kuko azaba afite 68 na 73.
Ari Bukenya na Mukula bombi bagaragaje ubushake bwo kuba bahatanira kuba umukuru w’igihugu muri 2021.
Bukenya aherutse gutangaza ko we yumva yategereza Museveni akabanza akajya mu kiruhuko cy’iza bukuru, ubundi akabona kwiyamamaza, mu gihe Mukula we yifuza guhita amusimbura mu matora ya 2016.
Naho Ssekandi ntiyigeze yerekana ubushake ubwo aribwo bwose bwo gushaka kuba perezida, nyamara mu minsi mike ishize Museveni we aherutse kuvuga ko ubundi visi perezida asimbura Perezida iyo habaye urupfu.
Mbabazi na Kadaga bo ntibaragira icyo bavuga kumugaragaro kubyerekeranye n’ukuba basimbura museveni, n’ubwo ibikorwa byabo bigaragariza abaturage ko babyifuza rwose.
Kadaga yigaragaje cyane mu bikorwa byo kurwanya ruswa, aha abadepite, uburenganzira bwo gukurikirana buri muntu wese uvugwa mu kibazo cya ruswa, ibintu byamuhesheje gukurwa cyane n’abaturage.
Benshi mu bamushyigikiye bamusabye kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, umwe muri bo akaba ari umupadiri wo muri Kabale.
Mbabazi we yagiye yigaragaza cyane mu bikorwa byo kurengera inyungu za NRM, kandi inshuro nyinshi akajya abishimirwa na perezida Museveni mu ruhame, nk’umunyamuryango mwiza.
Mbabazi akaba ari nawe wari watekerejweho na benshi nk’ushobora guhagararira NRM ubwo Kiiza Besigye yiyamamarizaga bwa mbere kuba Perezida.
Ku ruhande rw’abarwanya ubutegetsi, ho hari abakandida benshi bashobora kuba bakwiyamamaza muri 2021, barimo Kizza Besigye w’imyaka 56 akaba na Perezida w’ishyaka rya FDC, Nandala Mafabi w’imyaka 46 nawe akaba uwa FDC, Norbert Mao w’imyaka 45 wo mu ishyaka rya DP na Olive Beti Kamya w’imyaka 57, akaba uwo mu ishyaka rya “Uganda Federal Alliance (UFA)”.


















TANGA IGITEKEREZO