Kubera uruhare rwe mu kubohora igihugu cya Uganda, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yambitswe imidari itatu na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.
Imidari yahawe ni: “Pearl of Africa the Grandmaster Medal”, “Kagera Medal” ndetse na “Luwero Triangle Medal”.
“Pearl of Africa medal” niwo mudari ukomeye w’umwihariko ku bayobozi bakuru b’ibihugu.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagize ati: “Ku bwa benshi bari mu Rwanda, nejejwe bivuye ku mutima no kuba ari jye wakiriye iyi midari yo mu rwego rwo hejuru. Mwakire; Nyakubahwa Perezida, National Resistance Movement ndetse n’abaturage ba Uganda, ishimwe ryacu ku ruhare twagize mu kubohora Uganda.”
Kagame akomeza agira ati: “Iyi midari ni ibimenyetso by’umubano ushingiye ku mateka dusangiye n’ibyo duharanira, bitari gusa mu baturage bacu ahubwo no mu bandi Banyafurika, kandi nibyo twageraho turamutse twemye nk’abafite intego imwe. Munyemerere Nyakubahwa Perezida iyi midari nyiture Abanyarwanda n’Abagande bahuje ubuzima bwabo ndetse benshi muri bo barwanira igihembo cy’amahoro ubu twese twishimiye”.
Umwe mu Ntwari z’u Rwanda, Major General Fred Rwigema nawe yahawe umidari wa “Kagera” na “Luwero triangle medals. Iyo midari Perezida Kagame akazayishyikiriza umuryango wa Rwigema.
Iyi midari yahawe Abasivili n’Abofisiye ba gisirikare mu muhango wabereye mu kigo cya Sebei, mu Karere ka Kapchorwa, mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Uganda ahatangiriye urugamba rwo kubohora igihugu cya Uganda.
Perezida wa Guinee Equatorial Teodoro Obiang Nguema Mbasogo ari nawe ukuriye Ubumwe bw’Afurika, nawe yahawe umudari wa “Uganda’s medal of highest honour”.
National Resistance Army yafashe ubutegetsi mu 1986 nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Tito Okello nyuma y’imyaka 5 y’intambara.
Uretse aba Banyacyubahiro batandukanye bahawe imidari abandi bantu bagera kuri 470 babonye iyi midari kubera uruhare rwabo mu ntambara yo kwibohora ya NRA.
Amwe mu mafoto
Photos: Urugwiro


















TANGA IGITEKEREZO