Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni arashishikariza Iran gukomeza kwihagararaho ikarwanya igitutu cy’ibihugu by’i Burengerazuba bimubuza gukoresha ingufu za kirimbuzi.
Inkuru yanditswe ku wa 15 Nyakanga 2012 muri African Review, avuga ko ibi Museveni yabitangaje ubwo yahuraga n’intumwa za Perezida wa Iran Mahmoud Ahmadinejad. Izi ntumwa zari muri Uganda kumutumira mu nama izahuza ibihugu bitagendera mu kwaha kw’ibihugu by’ibihangange. Iyi nama ikaba izabera muri Iran mu kwezi gutaha kwa Kanama.
Perezida Museveni yagize ati :”Twese tuzi ibiriho bibera muri Iran, igitutu cyinshi cy’ihugu by’I Burengerazuba (U Burayi na Amerika), ariko dushimishwa n’uko mubyitwaramo. Yongeyeho ko u Bugande bushyigikira ibihugu byose bifite ingufu z’ubutare bwa Uranium ku mpamvu zitari iz’intambara cyane cyane mukuzibyaza ingufu z’amashanyarazi”.
Museveni kandi aboneraho gukangurira Abanyafurika gukaza umubano na Aziya. Reza Taghipour, wari intumwa ya Ahmedinedjad ndetse akaba na Minisitiri w’Itumanaho n’ikoranabuhanga muri Iran, yavuze ko Iran yatumiye Museveni nk’umwe mu Banyafurika batavugirwamo.
Uyu mu minisitiri yongeyeho ko n’ubwo ibihugu byo mu Burengerazuba bwIisi bihoza ibihano ku gihugu cya Iran, bitayibuza gutera imbere ndetse ikaba yihagije. Aha yatanze urugero rw’uko Iran ikura miliyari 48 mubyo yohereza hanze bitari peteroli.
Aba bayobozi bombi banaganiriye ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’ikibazo cya Syria. Bemeranyije kandi gutangira ubufatanye mu buhinzi, ingufu, ubumenyi n’ikoranabuhanga no mu myubakire. Museveni kandi yanemeye kuzitabira inama yatumiwemo.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
DRC : Abarenga 20 bagwiriwe n’ikirombe
18.05.2013 |
|
Afurika y’Epfo : 23 bishwe no gusiramurwa bya gakondo mu cyumweru kimwe
17.05.2013 |
|
Nigeria : Polisi yafunze 3 bakekwaho gucuruza abana
16.05.2013 |
|
RDC : FDLR yayogoje abaturage
16.05.2013 |
|
Kenya : Imbere y’Inteko bigaragambije bakoresheje ingurube
14.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |