00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani na Sudani y’Amajyepfo mu gukemura amakimbirane ashingiye kuri peteroli

Yanditswe na

Théogène Ishimwe

Kuya 6 August 2012 saa 03:30
Yasuwe :

Ibihugu bya Sudani na Sudani y’Amajyepfo basinye amasezerano agamije gukemura ikibazo cyo kwishyura amafaranga ya peteroli cyavutse mu makimbirane yaganishaga ibihugu byombi ku ntambara.
Umuvugizi wa Sudan Mutrif Sidiq yagize ati ‘’ Twageze ku bwumvikane nyakuri , ariko hari ibindi bigikenewe ku birebana n’umutekano’’.
Igihe icyari igihugu cya Sudani cyacikagamo ibice bibiri muri 2011, Sudani y’Amajyepfo yahise itwara bitatu bya kane (3/4) bya peteroli , ariko imiyoboro (…)

Ibihugu bya Sudani na Sudani y’Amajyepfo basinye amasezerano agamije gukemura ikibazo cyo kwishyura amafaranga ya peteroli cyavutse mu makimbirane yaganishaga ibihugu byombi ku ntambara.

Umuvugizi wa Sudan Mutrif Sidiq yagize ati ‘’ Twageze ku bwumvikane nyakuri , ariko hari ibindi bigikenewe ku birebana n’umutekano’’.

Igihe icyari igihugu cya Sudani cyacikagamo ibice bibiri muri 2011, Sudani y’Amajyepfo yahise itwara bitatu bya kane (3/4) bya peteroli , ariko imiyoboro n’ibikoresho byo gutunganya peteroli bisigara muri Sudani . Icyo gihe Sudani y’Amajyepfo yatangiye kurega Sudani ko itwara peterori yayo iba yacishijwe muri iyo miyoboro.

Amakuru dukesha BBC, avuga ko ibihugu byombi byananiwe kumvikana uburyo Sudani y’Amajyepfo yakwishyura amafaranga yo gutwara peteroli yayo biciye mu miyoboro n’icyambu bya Sudani, ibyo byatumye Sudani y’Amajyepfo ihagarika gucukura peteroli muri Mutarama uyu mwaka nyuma y’uko Sudani nayo yari yafatiriye peteroli ya Sudani y’Amajyepfo ngo babanze bishyure amafaranga y’itwarwa rya peteroli riciye mu miyoboro ya Sudani.

Ntibiramenyekana neza igihe Sudani y’Amajyepfo izongera kohereza peteroli muri Sudani.

Ibihugu byamaze ibyumweru bitatu mu biganiro mu Murwa Mukuru wa Ethiopia Addis Ababa.

Umuvugizi Mutrif Sidiq yavuze ko gushyira mu bikorwa amasezerano hagati y’ibihugu byombi bizatangira nyuma y’uko habaye ubundi bwumvikane ku birebana n’umutekano.

Amakimbirane ashingiye kuri peteroli yagize ingaruka zikomeye ku bukungu bw’ibihugu byombi. Aya masezerano avuga ko Sudani y’Amajyepfo izishyura Khartoum indishyi z’akababaro kubera igihombo cy’amamiliyari yamadolari Sudani yahombye igihe Sudan y’epfo yahindukaga igihugu kigenga muri 2011.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages