{Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, akaba n’Umuvugizi wa Leta, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko Leta yababajwe n’abantu bishwe na gerenade, ikanakomeretsa abandi; anahumuriza Abanyarwanda ko barinzwe, kandi ko abari inyuma y’ibyo bitero bazwi.}

Leta y’u Rwanda irizeza umutekano Abanyarwanda nyuma ya gerenade ebyiri zahitanye babiri, 22 bagakomereka ku isoko rya Kicukiro, kuri uyu wa Gatanu no kuwa Gatandatu.

Mushikiwabo mu butumwa bwe yagize ati “ Tubababajwe n’abishwe bakanakomeretswa n’ibisasu bya gerenade bigambiriye guhitana inzirakarengane z’abasivili mu kazi kabo.”

Mushikiwabo yizeza Abanyarwanda ko badakwiye guhangayika ko inzego z’umutekano ziri maso kubungabungabunga umutekano, kandi ko bazwi abafite umugambi mubi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yagize ati “Twarabisobanuye neza na mbere ko tuzi abari inyuma y’ibyo bitero[bya gerenade], turabizi ko Abanyarwand [bamwe] ba muri Afurika y'Epfo bagiranye ubumwe na FDLR [Umutwe witwaje intwaro ukorera mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa] mu gushaka guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda .”

Mushikiwabo avuga ko Leta y’u Rwanda izafatanya n’Umuryango Mpuzamahanga mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Usibye gerenade ebyiri zatewe ku isoko rya Kicukiro, Polisi igata muri yombi abantu batatu bakekwaho kubigiramo uruhare, kuwa 26 Nyakanga 2013 bwo babiri bafashwe bakurikiranweho gutera gerenade i Nyabugogo hagapfa batatu, abagera kuri 32 bagakomereka, umwe mu bafashwe yiyemereye ko yari yatumwe na FDLR.

{Inkuru bifitanye isano na gerenade zatewe kuwa Gatanu no kuwa Gatandatu}:

1. http://www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/u-rwanda/article/kicukiro-hongeye-guterwa-indi

2.http://www.igihe.com/amakuru/muri-afurika/u-rwanda/article/kicukiro-hatewe-gerenade-ihitana