00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Munyakazi yapfuye azize uburwayi butunguranye

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 18 September 2013 saa 01:17
Yasuwe :

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2013, mu masaha ya saa saba z’amanywa, nibwo Laurent Munyakazi, wigeze kuba Maj. Gen, wari ufungiye muri gereza ya Kimironko, yapfuye azize uburwayi butunguranye, agwa mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali ( CHUK).
Umuyobozi wa Gereza ya Kimironko, Gakwaya Uwera Telly, aganira na IGIHE yatangaje ko Munyakazi yazize uburwayi butunguranye bwamufatiye muri iyo Gereza yari afungiyemo kubera ibyaha bya Jenoside byamuhamye.
Munyakazi wari umusirikari (…)

Munyakazi wari umusirikari mukuru yaje kwamburwa amapeti amaze guhamwa n’icyaha.

Gakwaya yagize ati: “Munyakazi yapfuye azize uburwayi, yari amaze iminsi mike mu bitaro, yafashwe n’uburwayi butunguranye, ejo twari kumwe n’abo mu muryango we, batubwiye ko bategereje umwana we uba hanze na mushiki we, gahunda zo gushyingura ni umuryango we urimo kuzitegura, kuko twebwe dushyingura umuntu udafite umuryango.”

Yakomeje avuga ko Munyakazi yafunzwe mu 2005, afungirwa muri gereza ya Gisirikare yo ku MuLindi, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, akaba yaraje kwimurirwa muri Gereza ya Gisivili ya Kimironko mu mwaka wa 2010.

Gakwaya yagize ati: “Munyakazi yari General, ariko amaze guhamwa n’icyaha yakuweho amapeti ya Gisirikare. Urupfu ni ndakumirwa, yari umusaza mwiza witwaraga neza akagira inama abandi bagororwa, yari umuntu mu bantu bacye bitwaraga neza, ubona ko yakiriye igihano cye acyemera, niwe muntu utajyaga arwaragurika, twabuze umuntu wagiraga inama abagororwa, yadufashaga mu buryo bujyanye no kugorora.”

Munyakazi yari yarahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, birimo kuba yarayoboye ubwicanyi bwabereye kuri Kiriziya y’Umuryango Mutagatifu, akaba yari yarakatiwe igihano cyo gufungwa burundu n’Urukiko rwa Gacaca rwo mu cyahoze ari Segiteri Rugenge, mu Mujyi wa Kigali mu mwaka 2005.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages