Mu nyandiko y’Umunyarwandakazi Yolande Mukagasana yanditse avuga ku iyirukanwa ry’Abanyarwanda muri Tanzaniya, atangira yibaza ati: "Human Right Watch iri hehe mu gihe Tanzaniya ihiga Abanyarwanda?"
Uyu Munyarwandakazi aranguruye ijwi agira ngo yamagane iyirukanywa ry’abaturage bakomoka mu Rwanda birukanwa mu gihugu cya Tanzaniya, nk’uko L’Agence d’Information yabyanditse. Mukagasana akaba yarabicishije mu nyandiko ikomeza igira iti "Ku itariki 8 Kanama 2013 yari itariki ntarengwa yahawe Abanyarwanda bari ku butaka bwa Tanzaniya kuba babuvuyeho. Uyu mwanzuro urareba ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage basabwe kuva mu byabo ku ngufu batanahawe n’uburenganzira ku mitungo yabo kugeza n’ubwo hari abataye amatungo yabo."
Yolande Mukagasana, wababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi aramagana icyo cyaha kigaragaza urwango Abanyatanzaniya banga u Rwanda, mu gihe kandi ari nabo bayoboye umutwe w’ingabo za Loni mu ntara ya Kivu mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Akomeza avuga ko ari gutya ubugome butangira, akagira ati "Tugomba kubirwanya hakiri umwanya. Human Right Watch muri hehe? Muyobora nde? Nimugire ubushake bwo gusobanurira Abanyarwanda. Utavuze aba yemeye, nimwemere ko mushyigikiye igikorwa cya Perezida Kikwete cyo kwirukana Abanyarwanda cyangwa mucyamagane mo kimwe!"
Yolande Mukagasana akomeza yandika agira ati "Nta gushidikanya, Human Right Watch irwanya u Rwanda rwashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi kabone nubwo nyuma ya 1994 rwakomeje kwiyubaka ariko ingengabitekerezo ya Jenoside ikaba yarakomeje kwigaragaza mu Rwanda ndetse no mu baturanyi barwo.
Human Right Watch ntimuzabe abafatanyabikorwa. Ese mufitanye imikoranire na Perezida Kikwete wa Tanzaniya? Ibyo bizantangaza cyane. Hagati aho ndibaza ibibazo kuri uko guceceka kwanyu mwanga kwamagana ibikomeje gukorerwa Abanyarwanda. Biragaragara ko Abanyarwanda bazira uko bari. None se ni iki twakoreye Tanzaniya?"
Yolande Mukagasana avuga ko ibyo yabonye kuri Televiziyo y’u Rwanda bimwibutsa ibyo yabonye, aho atanga urugero rwo mu mwaka wa 1996 ubwo ibihumbi by’Abanyarwanda batahukaga bava muri Congo.
"Kirya kivunge ntikizamvamo. Abana bakoze ibilometero n’amaguru batazi n’impamvu bababazwa kuriya."
Ngo ibiba ku Banyarwanda muri Tanzaniya ni ukongera kubyutsa akababaro kabo. Avuga ko Itandukaniro ari uko Abanyarwanda bava Tanzaniya bataza kubera ibyishimo ahubwo barahigwa ku butaka bwa Tanzaniya. "Kubera iki? Mu gihe akarere kitegura gushyiraho ikarita ndangamuntu imwe, Tanzaniya yo isanga ari umwanya wo kwirukana Abanyarwanda bayibera ku butaka!"
Mukagasana yababajwe no kumva ubuhamya bw’umwe mu birukanwe muri Tanzaniya, aho yagize ati ‘‘Nakuriye muri Tanzaniya, nashakanye n’Umunyatanzaniya, ariko aza kwitaba Imana. Umwana wanjye ni umusirikare muri Tanzaniya. Yaraje arambwira ati ‘Mama ugomba kuva hano nonaha, Twatumwe guhiga Abanyarwanda. Genda ntabwo mfite ubushobozi bwo kukurinda. Genda ahari wenda hari ubwo nzabasha kukugarura. Ntacyo nakumarira nonaha!"
Mukagasana agira ati "Ubu buhamya bwanyibukije umusirikare warindaga Habyarimana ubwo yabwiraga umugore we w’umututsi mbere y’uko Jenoside, ati ’Florence, tugomba kwica Abatutsi bose. Nkurikije uko gahunda imeze, ntabwo nashobora kukurinda. Ni ngombwa ko uva mu Rwanda n’abana. Icyo nagukorera ni ukugufasha kuva mu gihugu ubu nonaha."
Akomeza avuga ko abirukanywe Tanzaniya bambuwe ibyabo n’amatungo yabo akaribwa.
"No muri Jenoside yakorewe Abatutsi byatangiye bica abatutsi nyuma bakarya inka zabo. Human Right Watch, ibyo mwarabibonye?"
"Nta minsi myinshi ishize Perezida wa Tanzaniya asabye u Rwanda ko ruganira n’umutwe wa FDLR u Rwanda ruvuga ko urangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Mbere byagaragaraga ko ibyo Kikwete avuga bitari bisobanutse ariko noneho kwirukana Abanyarwanda bigaragaje ibyo Kikwete yatekerezaga hari ikibyihishe inyuma." Uko niko akomeza abivuga.
Ati "Ni iki cyihishe inyuma y’ibi? abo Banyarwanda birukanwa muri Tanzaniya bafite icyaha cy’uko ari Abanyarwanda. Babanaga mu mahoro n’Abanyatanzaniya. Bari barashakanye. None Perezida Kikwete atandukanyije imiryango!"
Yolanda Mukagasana akomeza avuga ko Perezida Kikwete asanga abakoze Jenoside bica Miliyoni irenga y’Abanyarwanda barimo abana, abagore n’abagabo; abo bishe aribo bakwiye kubabarirwa kurusha Abanyarwanda babanaga n’Abanyatanzaniya mu mahoro.
"Nibaze iwabo, nubwo igihugu cyacu ari gito, nta nzu yabaye nto ku bana bayo. Urakoze Perezida Kikwete ku bw’icyo gikorwa kuko nta wari kuzakumenya. Benshi batekerezaga ko ubikorana umutima mwiza ubigirira igihugu cyacu n’abaturage. Tuzi neza uko buri gihe bitangira n’uko birangira."
Mu gusoza Mukagasana, abaza Kikwete niba yumva ibyo akora bikwiye.
"Nyakubahwa Perezida Kikwete, mutesheje icyubahiro Afurika n’Abanyafurika. Ni gute wirukana Umunyarwandakazi washatse muri Tanzaniya, umuryango w’abana 8 basigaranye na se kuko ari umutanzaniya. Urakeka ko ugiriye neza bariya bana?"


















TANGA IGITEKEREZO