Perezida Paul Kagame yageneye ubutumwa bw’ishimwe inzego z’igisirikare na Polisi by’u Rwanda mu rwego rwo gusoza umwaka wa 2013, abashimira umurava, ubwitange n’ikinyabupfura byabaranze muri uyu mwaka usozwa, anabaha ubutumwa bubasaba kuzitwara neza mu mwaka wa 2014 twitegura kwinjiramo.
Dore ubutumwa nyirizina uko buteye:
Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, ndetse no mu izina ryanjye bwite n’umuryango wanjye, nifurije mwese abakora mu nzego z’umutekano, abagore n’abagabo, umunsi mukuru mwiza wa Noheli ndetse n’umwaka mushya wa 2014 wuzuye ubukire.
Umwaka dusoza wabaye ikindi gihe cyo gukorera ibyiza abaturage b’u Rwanda ndetse no guharanira inyungu z’igihugu cyacu. Umwe wese muri mwebwe yagize uruhare rukomeye n’ubufatanye mu kubungabunga amahoro n’umutekano w’Abanyarwanda ndetse n’abashyitsi b’abanyamahanga bakomeje kugubwa neza mu mbibi z’igihugu cyacu.
Abaturage b’u Rwanda barabashimira gukora mutizigama kwanyu, ubwitange, ndetse no kwiyemeza mukomeje kugira.
Guverinoma n’ubuyobozi by’u Rwanda mu nzego zitandukanye, babashimiye kuba mwarasohoje ubutumwa bwanyu bw’ibanze ari bwo; kurinda ubutaka bwacu ndetse munakumira ibikorwa byose byahigaga igihugu cyacu.
Uruhare rwanyu mu bikorwa by’imibereho n’ubukungu biciye muri gahunda zitandukanye mwishyiriyeho, nka; Icyumweru cyahariwe ingabo, ndetse n’ishami rishinzwe ibijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, byagize uruhare rukomeye mu gutuma tugera ku ntego y’iterambere ry’igihugu twiyemeje.
Hanze y’imipaka yacu, ndashaka kubashimira guhozaho mu guharanira ubunyamwuga, disipuline, ndetse no kutarekera gucyemura ikibazo cy’umutekano haba mu karere no ku Isi hose batajya hirya y’amahame, inyungu n’iby’ingenzi ku gihugu cyacu.
Benshi muri mwe ntabwo mubasha kuba muri kumwe n’imiryango yanyu muri ibi bihe by’ibyishimo by’iminsi mikuru, nyamara ku bwo kutirebaho kwanyu, imiryango myinshi y’abanyantege nke irabasha gukomeza kubaho no kurokoka urugomo n’akarengane. Ni uko kwiyemeza gutuma Ingabo na Polisi biguma kuba umufatanyabikorwa wizewe, mu kubungabunga amahoro n’umutekano by’Isi.
Icy’ingenzi cyane uku gufasha kwa kure y’iwanyu, gukiza ubuzima bw’abandi bantu hanze y’imipaka yacu, bitwibutsa abo turi bo nk’abantu. Biturindira isomo twigishijwe n’amateka yacu, kandi tukarushaho gukomeza intego n’icyerekezo.
Reka mfate uyu mwanya nibuke bagenzi bacu bagiye batakaza ubuzima bwabo bari mu kazi bakorera igihugu, haba mu rugo ndetse no mu butumwa hanze mu 2013. Ubwitange bwabo ntabwo bwabaye imfabusa; bazahora bibukwa kandi bubahwa n’urungano ruto rw’abakunda igihugu.
Dutangira umwaka, reka mbasabe mwese gukomeza urwego rw’ubunyamwuga, ikinyabupfura no gukunda igihugu mwagaragaje mu 2013. Hejuru ya byose ariko, ndabasaba kuzakomeza ikituranga cy’ibanze, Ubunyarwanda bwacu.
Ndabasaba ko mwagumya guharanira indangagaciro zacu zadufashije kugera ku ntego zacu mu 2013 ndetse n’umwaka wabanje, arizo; kutirebaho, icyubahiro, kudacika intege ndetse no kwicisha bugufi mu bandi.
Umwaka wa 2014 uzazana ibyiza byinshi n’ingorane nyinshi. Uko biri kose, tuzahura n’ibigoye byinshi n’ibiduhungabanya, ariko ndizera ko hamwe n’umurava wacu, inararibonye no kudacika intege, tuzatsinda.
Uretse no kuba tuzakira izo ngorane; gukorera hamwe no gukunda igihugu n’ubushake, tuzagera no ku bikomeye, haba ku Rwanda ndetse no ku batuye Isi bose muri rusange.


















TANGA IGITEKEREZO