00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: 14 basize ubuzima mu mpanuka y’imodoka

Yanditswe na

Habimana James

Kuya 8 September 2012 saa 04:25
Yasuwe :

Abantu bagera kuri 14 nibo basize ubuzima mu mpanuka y’imodoka ya tagisi, yagonganye n’imodoka yo mu bwoko bwa Lorry k’umuhanda witwa Wandaga uvuye ku birometero 10 werekeza k’umuhanda mugari Jinja-Iganga.
Paul Alilimo wari hafi y’aho iyo mpanuka yabereye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Nzeri, yatangarije ikinyamakaru The Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yatewe n’uko ipine y’iyo kamyo yaturitse, shoferi wari uyitwaye akagerageza kuyishyira ku ruhande rw’umuhanda, ari nabwo (…)

Abantu bagera kuri 14 nibo basize ubuzima mu mpanuka y’imodoka ya tagisi, yagonganye n’imodoka yo mu bwoko bwa Lorry k’umuhanda witwa Wandaga uvuye ku birometero 10 werekeza k’umuhanda mugari Jinja-Iganga.

Paul Alilimo wari hafi y’aho iyo mpanuka yabereye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Nzeri, yatangarije ikinyamakaru The Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yatewe n’uko ipine y’iyo kamyo yaturitse, shoferi wari uyitwaye akagerageza kuyishyira ku ruhande rw’umuhanda, ari nabwo yahuraga n’iyo tagisi, bityo hakaba iyo mpanuka ikomeye.

Uwari utwaye iyi kamyo ndetse n’uwari hejuru ya Sima iyi kamyo yari itwaye, ngo bose bahise bahunga.

Alilimo yakomeje avuga ko abantu 3 bari muri iyo tagisi aribo bajyanwe mu bitaro bya Jinya, ariko ngo abagera kuri 2 bakaba bahise bagwa mu nzira bataragera yo.

Umuvugizi wa Polisi muri ako gace Samson Lubega, yatangarije The Daily Monitor ko muri abo bantu bagera kuri 14 baguye muri iyo mpanuka, 2 muri bo bari abantu barimo gutwara amagare muri uwo muhanda mu gihe iyi mpanuka yabaga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages