Perezida Paul Kagame wavugiye ijambo mu muhango wo guha impamyabushobozi abanyeshuri barangije amasomo yabo muri Kaminuza ya William Penn University mu ijoro ryakeye yasabye aba banyeshuri barangije kwiha agaciro bityo bakabikoresha bafasha abandi bari mu bibazo.
Yagize ati: “Ubuyobozi ntabwo bureberwa ku muntu umwe, nta n’ubwo ari ukuburebera ku mpano gusa”, ibyo yabivuze ubwo yagezaga ijambo ku banyeshuri bagera kuri 370 bashoje amasomo yabo muri iyi kaminuza kuri uyu wa gatandatu, hari harimo kandi abanyarwanda batatu baharangije.
Muri uyu muhango kandi Perezida Kagame yahawe impamyabushobozi y’ikirenga kubera uruhare rudasanzwe yagaragaje mu guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda, no kuba umuyobozi wagaragaje uruhare rudasanzwe mu gusana igihugu cyahuye n’amakuba ya Jenoside.
Umwe mu banyarwanda wavuze ijambo muri uyu muhango ni Jean Chrysostome Bikomeye, wigaga ku nkunga yahawe na Perezida Kagame, yavuze ko yakuriye mu buzima bubi ava mu muryango utifashije kuko yarerwaga ba nyina gusa ariko ngo ubu afite icyizere cy’ejo hazaza. Yashimiye Perezida Kagame ku ruhare rwe mu guteza imbere uburezi mu Rwanda.
Perezida Kagame mu ijambo rye kandi yagarutse ku buryo Abanyarwanda b’iki gihe bafitiye icyizere igihugu cyabo kurusha uko byari bimeze mu gihe cyashize. Ibi ngo biterwa y’uko bakuriye muri sosiyete yabagaruyemo indangagaciro “y’agaciro”.
Kaminuza ya William Penn muri Kamena 2008 yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Minisiteri y’Uburezi y’u Rwanda, y’uko hajya higamo abanyarwanda.
William Penn ifitanye umubano wihariye n’Ishuri Rikuru rya Kibungo (INATEK) aho ibafasha ku gutanga amasomo bohereza abarimu mu Rwanda.
Foto/Village Urugwiro


















TANGA IGITEKEREZO