IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Ababazwa n’akato ahabwa


Yanditswe kuya 20-02-2013 - Saa 15:10' na Deus Ntakirutimana

Munyandinda Cleophas w’imyaka 63 utuye mu Kagari ka Kiryi mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, avuga ko ababazwa n’uko abantu bose aciyeho bamuha akato ngo arabanukira bitewe n’uburwayi bw’imidido amaranye imyaka irenga 60.

Uku ni ko Munyandinda ameze ku maguru

Munyandinda azwi na benshi mu bagera muri gare y’umujyi wa Musanze, ari na ho akunze kuboneka yicumba inkoni asaba abahisi n’abagenzi.

Ntabasha gutera intambwe nta nkoni, ariko na yo ngo iramuvuna ku buryo avuga ko isimbuwe n’imbago byatuma aramuka kabiri.

Iyi ndwara y’imidido avuga ko yamufashe yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, kuva ubwo abantu batangira kumuheza bamuziza uko iyi ndwara yari imaze kumugira.

Munyankindi Cleophas

Avuga ko uwo yegereye wese amwiyama ngo aranuka, ngo bikamubabaza kuko yemeza ko nta ko ataba yagize ngo ntagire uwo abangamira.

Mu bushobozi yari afite avuga ko yagerageje kwivuza mu buvuzi gakondo, ariko ngo byaranze. Kugeza ubu iyo muganiriye aba yumvikanisha ko nta cyizere cy’ejo hazaza afite. Mu kiganiro na IGIHE yavuze ko yirirwa mu mujyi asabiriza rimwe bakamuha amafaranga make aguramo ibiryo ubundi akayabura.

Kuba hari igihe abura amafaranga avuga ko abona biterwa no kumuha akato biturutse kuri iyo ndwara yamuteye ibisebe ku maguru ku buryo ngo hari n’abo agera iruhande bakamwamagana bavuga ko abanukira.

Nubwo bemeza ko bidakwiye kumuha akato kuko bemeza ko indwara yizanye atari we wayihamagariye, abakorera muri iyi gare na bo usanga bavuga ko hari benshi mu bahagera baha akato Munyankindi nubwo ngo tari bose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza Manzi Claude, aganira na IGIHE yavuze ko ikibazo cya Munyankindi atakizi kuko ngo atamenya abantu bose bavuga ko barwaye imidido batuye mu murenge ayobora. Yongeyeho ko ashobora kuba ari uza gusabiriza bwakwira agataha, ariko avuga ko agiye kubikurikirana akamenya Munyankindi n’uko ibibazo bye byakemuka.

IBITEKEREZO
Ariko se none iri si ishyano mwo kagira inka mwe ? bumuga se bwizanye nka buriya buravurwa ? Gitifu se uyu mugabo bamuziza yari kumukorera iki ? iyo bavuze imibereho myiza ureba muri rusange ntureba umuntu ku giti cye. Sinzi icyo mushaka ko amufasha kuko iriya ndwara ntivurwa
Musubize21.02.2013 saa 08:07
nyombi
Murakoze cyane kuba muvugira abatagifite ijambo mukaba ijwi ry'abatagira ijwi. Uyu musaza anteye agahinda nk'ako natewe na wa mwana mwakoreye ubuvugizi nawe ubabariye mu mujyi wa Gitarama. Mu by'ukuri abantu nkaba bitaweho bashobora gukira kuko uretse uburwayi baba bafite, inzara, isuku nke n'akato birabasonga. Gitifu rero siwe twatera amabuye wenyine ahubwo twese nitubitekerezeho kuko tugize ubumuntu abantu nk'aba ntabo twagira mu Rwanda rwacu. Ubwo nari ngiye gusura umwana wanjye wiga i Kabgayi, nari najyanye na karumuna ke, uwo mwana warwaye igishobora kuba ari Kanseri aratwegera kw'idirishya ry'imodoka, sinzibagirwa uburyo twatashye umwana ababaye cyane, ambaza ngo kuki tumusize, kuki tutagiye kumuvuza. Namubwiye ko tuzabikora ubutaha ariko mfite isoni ko byahereye aho. Ese tujya twibuka ko umubiri abo bantu bafite ariwo natwe twambaye ? Abandi ngaya ariko na none ni abo baba bari mu nzego z'ubuyobozi. Umuntu nkuwo apfira mu karere uyobora wowe n'abakozi bawe murebera koko ? Maze mukarenga ngo mufite gahunda zo kurengera ibidukikije. Rwose mu by'ukuri ikidukikije kirenze umuntu ni ikihe ? Minisante rero nayo sinzi niba nta gahunda iba ifite yo kurebera abantu nk'aba. Duceceke pe ngo umuntu afite uburwayi budashobora gukira nta n'uwigeze agerageza kumuvura ? Umuntu ababare, anambe ageze n'aho abandi bamuhunga bamuha akato ngo arabanukira ? Twicare turye amafiliti n'inkoko, tunywe Heineken, Mutzig n'ibindi turirimbe tuti genda rwanda uri nziza ? nta mpuhe tugira nta bumuntu ?
Musubize21.02.2013 saa 02:06
ndahiro
Uyu Gitifu aragaragaye, ninde se waraye muri Musanze byibura kabiri akaba atazi uyu mugabo ? Gitifu, bizashira twicarane mwana wa mama. Ntawe uhora mu bushorishori bw'igiti.
Musubize21.02.2013 saa 00:23
Mugasa
nge anteye umujinya uwa ngira president nahita mukura kubugitifu
21.02.2013 saa 02:48
kweli !
Gitifu ntimumurenganye mu RWANDA kubera imihigo baba barahize imbere ya nyakubahwa parezida wa repubulika Paul KAGAME ? ntibashobora kuvuga ko hari ibintu bibera mukarere bayobora bitagenda kandi babizi. bishobora gutuma bata umwanya ( umugati) .gusa birababaje kuko bituma iterambere ritagerwaho.
Musubize20.02.2013 saa 13:47
sadi
POLE MUNYANDINDA ARIKO UMUNGANI W'ABARI KWITA UYU MUYOBOZI NGO NI GITIFU NI GITIFU KOKO !! NONE SE NI GUTE UTABA UZI UMUNTU NK'UYU MU KARERE UYOBORA ? MBIBARIZE MWAMENYA IBI BINTU BIVURWA BIGAKIRA KU BANTU BIZE UBUGANGA ? GITIFU BAMUSIMBURE NTAZI KWISOBANURA
Musubize20.02.2013 saa 13:10
serieux
mufashe ababaye nawe umutima wawe uzanezerwa
Musubize20.02.2013 saa 10:38
sammy
baduhe compte ye tumufashe mbarizwa muri rubavu
Musubize20.02.2013 saa 09:45
mariam
Mbega gitifu, nubwo udatorwa wagombye kumenya umurenge wawe, ntakuntu igihe umaze hano i Muhoza wavugako utazi uyu musaza, naho utamumenya hari uburyo bwiza bwo gusubiza wokaramawe, uzumve ikiganiro mayor wa Nyanza yatanze kuri Genetation grand lac , uzamenya uko umuntu asubizanya ineza !, uretse ko hari nabandi benshi wakwigiraho. Icyakora nubwo untengushye nigeze kugushima naje kumurenge mbona urasohotse uzenguruka abari aho ubabaza ibibazo byabo anabayoborana ineza aho biracyemukira ! Murakarama
Musubize20.02.2013 saa 09:38
Mucyo
Munyandinda........ Munyankindi........................, ese turafata nde tureke nde ?
Musubize20.02.2013 saa 09:23
kabonero
ese buriya ntimwadushakira nimero za telephone abantu bakajya bamufasha cyangwa se ubuyobozi atuyemo bukadufasha kuba bwamugeraho, bugakangurira uko abantu batanga ubufasha kuri uriya muvandimwe
Musubize20.02.2013 saa 09:08
mukizatete
Uyu gitifu arabeshye cyane !! Urumva iyo mvugo akoresheje ? Uyu musaza n'umuntu ugeze mu mugi wa muzanze bwa mbere arara amumenye kandi ububabare bwe bubonwa na buri wese. Ahubwo buriya wasanga anamusaba agakoroto ari muri ya modoka ye ntanakamuhe ( wasanga ari mubamuha akato ngo arabanukira). Uyu turamuzi cyane, ahubwo nibamushakire ubufasha. Ahubwo hari n'abandi badamu nka 3 bameze nk'uriya musaza nabo birirwa basabiriza mu mugi, ariko bo ndabanenga cyane kuko n'utwo basabye , nijoro uhura nabo basinze baboze, bari kugenda bari gukambakamba muri kaburimbo saa tanu z'ijoro ( abanyeshuri biga muri INES bataha mu masaha akuze nibo babizi neza). Icyo nashatse kuvuga nuko i musanze hari abantu basabiriza cyane, kandi bamwe bidakwiye nkaba nasaba ubuyobozi ko bwabafasha kwiteza imbere aho gusabiriza.
Musubize20.02.2013 saa 09:08
janvier
Uwogitifu wishongora amenye ko umubiri ubyara udahatse.....ashobora kurwara ibirenze ibyo nubwo ntabimwifuriza....niyishongore gahoro ntazi ibyejo azahura nabyo
Musubize20.02.2013 saa 09:03
vuguziga
uyumubyeyi wacu tumutabare nawe nuwacu kuko siwe wigize ko muduhe compte maze tumufashe naho kumuha akato sibyiza.niba hari naho bavura imidido nibamuhe ubwo bufasha ok
Musubize20.02.2013 saa 08:53
rutayisi tomas
Uyu Gitifu arabeshya aramuzi kereste niba ataba mu Rwanda...Maze najye ujya uza mu Rwanda numa y imyaka ibiri jya mubona Ruhengeri... Gusa acyenewe kwitabawaho nawe n mwene Adamu
Musubize20.02.2013 saa 08:53
Frank
Niba koko Munyandinda ikibazo aricyo kubura imbago, muduhe Konti tuzanyuzeho inkunga y'izo mbago. Murakoze
Musubize20.02.2013 saa 08:28
sibo Max
Nibatubwire uko twamugezaho amafaranga tukamugurira imbago kuko nkeka ko compte yo ntayo agira.Kdi nahumure Imana iramukunda cyane naho abavuga ko abanukira nti bazi ko uyu mubiri dufite ari uwakanya gato kuko uhinduka umuntu atiteguye.None se hari ibyo yavugakanye ikindi niyo yaba yarabivukanye ntawuhitamo uko avuka ameze.Ihangane Imana ikujye imbere
20.02.2013 saa 10:13
Kayitesi
None se koko niba wemeye kumugurira imbago, kandi ko mbigushimiye, waziguze ukazishyira kuri Virunga ko bazazimushyikiriza ? Urakoze.
20.02.2013 saa 13:21
Rudahunga
ariko ye uwo munyamabanga ngo ntashinzwe kumenya abarwayi bi midido ?niyihe ndwara se ashinzwe kumenya ?umurwayi arivugira ko atuye mumurenge wa muhoza,undi ngo ashobora kuba aza gusaba agataha hirya ?urabona imidido se yarageze no mumutwe ?ndabaza uwo gitifu ???mujye mumenya ko,ikigerageragezo ntabwo cyaremewe umuntu umwe,ihangane musaza hari MANA ikiza ibyananiranye,komera isi ni ntindi.
Musubize20.02.2013 saa 08:04
charlotte
Charlotte wirakara cyane ngo uvuge ufite uburakari kuko gitifu nawe ni umuntu kandi ukize ububwa ara.......naho rero biriya bibaho mubayobozi bamwe nabamwe ariko siko bakagombye kuba bayobora care icyenewe kuri buriwese na service zose aho arihohose.
21.02.2013 saa 01:46
Muneza
Pole sana arababaje ariko hari umuntu wigeze kumbwira ko afite amasambu menshi nishyamba rinini cyane ryinturusi(Eucalyptus),gusa nabibwiwe nabandi,ahubwo ikindi ndagaya cyane uyu gitifu yasubije nabi kuko aramuzi cyane
Musubize20.02.2013 saa 07:51
Parfait
None se ko yivuje mu buvuzi bwa gakondo gusa kuki ubuyobozi butagerageza ngo bamuvuze no mu buvuzi bwa kizungu ? Ni ukuri mu bidusobanurire cyane cyane ko wumva arwaye kuva akiri muto.
20.02.2013 saa 11:25
sylvain

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!