Intara y’Iburengerazuba ari mu bigo bya Leta 11 Byaje mu myanya ya mbere mu gucunga neza umutungo wa Leta, nk’uko byagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Ibi byongeye kugarukwaho kuri uyu wa Gatatu yariki ya 20 Gashyantare 2013, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Iyi Ntara Jabo Paul, mu nama ngaruka kwezi igamije gufasha uturere two muri iyi Ntara gukurikirana uko ibaruramari n’icungamutungo wa Leta rikorwa, kandi igasimburana mu turere twose.
Jabo yibukije ko kera ibijyanjye n’amafaranga byari amabanga ahishe ibyaha n’abanyabyaha, ikaba ari yo mpamvu hafashwe ingamba zigamije kugaragaza ibyo abantu bakora bijyanye n’imicungire, kandi bigafasha no gukosora amakosa agaragaye kugira ngo hanozwe umurongo wo gucunga umutungo wa Leta.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste yashimiye abagize iyi nama amahirwe bahaye Akarere yo kuyakira kuko Akarere gakuramo amasomo kandi igafasha n’Intara yose, ndetse yishimira iki gikorwa cyatangijwe n’Intara y’Iburengerazuba.
Ubusanzwe inama nk’iyi igizwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’uturere n’abagenzuzi b’imbere mu turere twose, kandi ikaba isimburana mu turere buri kwezi.
Uwingabiye Denys Basile Ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Nyamasheke
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |