IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Leon Mugesera mu rubanza rwe yikomye Uganda na Loni


Yanditswe kuya 28-01-2013 - Saa 11:57' na James Habimana

Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Mutarama 2013, Leon Mugesera yakomeje kwisobanura mu rubanza aregwamo n’ubushinjacyaha birimo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko mu kwisobanura kwe yikomye igihugu cya Uganda ko ari cyo cyatumye Jenoside iba mu Rwanda, we abona adakwiriye kubibazwa.

Urubanza rwatangiye saa mbiri n’igice za mu gitondo, aho Mugesera yatangiye yisobanura avuga uko umutekano w’u Rwanda wari umeze mbere y’umwaka wa 1990. Avuga ko mu gihugu nta kibazo cyari gihari ko ibibazo byavutse nyuma y’itariki ya 1 Ukwakira.

Akomeza avuga ko we atabazwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ngo yagize amahirwe yo koherezwa mu butumwa muri Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagenda ngo yagaragarazaga ko ashakira amahoro abanyarwanda.

Si igihugu cya Uganda Mugesera yikomye cyonyine, kuko yanavuze ko Umuryango w’Abibumbye na wo ukwiye kubazwa impamvu utatabaye Abanyarwanda igihe Jenoside yabaga. Asaba ko Boutros Boutros Ghali wari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika na Khoffi Anan wari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye bagombye kuza mu butabera bw’u Rwanda gutanga ibisobanuro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikindi yagarutseho ku birebana n’uko umutekano wari wifashe mu Rwanda mbere ya 1990, avuga ko Ambasaderi Ndagijimana JMV ngo yari ahagarariye u Rwanda mu Bufaransa kandi ngo nyina wari utuye i Cyangugu yari Umututsi. Anavuga ko MRND nta ruhare yigeze igira mu kwica Abantu.

Nyuma yo gufata ikiruhuko, Ubushinjacyaha bwahawe umwanya bityo bugaragaza ukutishimira imyiregurire ya Mugesera buvuga ko isa n’itandukira umurongo w’imiburanishirize.

Mugesera we yavuze ko yahawe uburenganzira bwo kuvuga ku byo atumvikanyeho n’ubushinjacyaha, maze asaba ko bwakihangana bukubaha ubwo burenganzira bwe.

Urukiko rwavuze ko ibyo Mugesera arimo kugaragaza ari ibyo atumvikanyeho n’ubushinjacyaha mu kirego rwashyikirijwe, rwemeza ko agomba gukomeza kugaragaza zimwe mu mvugo zakoreshejwe n’ubushinjacyaha batumvikanaho.

Uru rubanza rurakomeza kuri uyu wa kabiri saa mbiri n’igice za mugitondo.

IBITEKEREZO
Ese uyu musaza byamugendekeye gute ? Uziko iyo wumvise ibyo bamurega usanga kwiregura bimugora. Umwe wahawe amashyi amaze kuvuga ko abo yagombaga kwica yabishe we muzamuburanisha ryari ? Bahuriye kuri discours, bagatandukanywa n'uko umwe yavugaga ibizakorwa undi akigamba ibyoyakoze. Ivuzi vuzi !
Musubize29.01.2013 saa 10:13
Nkurunziza
mugesera we shahu rekakubesha twese twarakubonye
Musubize29.01.2013 saa 10:06
rick ross
mugesera arashaka kubeshya abantu yiyibagije ko hari abaruvukiyemo batigeze bahunga baruzi neza, aratinyuka akavuga ko mbere ya 1990 urwanda rwari rufite amahoro. niba waruyafite harabandi bari barayabuze ki inkotanyi zateye ziturutse ku mulindi wa byumba zigafata igice cy'umutara abatutsi ba kibilirira bakabatwika bakabica kandi bishwe na banyarwanda bari baturanye bashyigikiwe nu buyobozi bwariho wambwira ute ko urwanda rwari rufite amahoro ntukomeze gukomeretsa imitima ya benshi ubeshya ubusa na bandi mbona bagushyigikiye niba arabo wasize mu bazungu simbizi
Musubize29.01.2013 saa 04:39
amahoro brave
ariko ninkotanyi zateye muri 1990 kandi avuga ko umutekano wabuze zimaze gutera so ndumva ntaho unyuranya na mugesera. niba ubwo bwicanyi butarabayeho mbere ya 1990 bkyaba bivuze ko hari isano iri ,hagati yabyo mumbabariri ntawe nifuje gukomeretsa
29.01.2013 saa 08:01
sibomana
Sinshyigikiye Mugesera nawe singushyigikiye, ariko muri comment yawe utandukanye neza ibyo uvuga. Kuko niba yavuze mbere ya 1990 wowe ukavuga ngo nyuma ya 1990 hari abishwe, uravangavanga ibihe n'ibikorwa/Time and events, menya gusobanura ibintu dans le temps et dans l'espace
29.01.2013 saa 08:08
Jomo
ariko ibimenyetso niba bihari, mwakoze ikigomba gukorwa mukareka guta igihe ! plz time is money !( agatinyuka akavuga ko MRND nta ruhare yagize muri jenocide !!! birantangaje !! sind i umupolitisiye ariko hari ibigaragara !! plz do not waste ur time !!!
Musubize29.01.2013 saa 01:38
Rukundo Emm.
Muzi kudoda ?Nguwo nimumumanure 1930 .abari barabuze abakorera za memoires mumugane !!!!!!! Genda Rwanda uzi kubyaza abanyabwenge umusaruro !!!!!!!!!!!!!
Musubize29.01.2013 saa 01:17
Nyangufi
Keep it up brother
Musubize29.01.2013 saa 00:48
######
Mukosore Koffi Annan yari akuriye akanama k' umutekano icyo gihe
Musubize29.01.2013 saa 00:20
gasore
ariko ndikwibaza iyo ziriya manza z'arusha ziza mu rwanda nkuko byifuzwaga, twashoboraga kumva neza imizi ya genocide, kuko hano mugesera ndabona ari kuzana ibintu bikakaya tutigeze twumva kuva imanza za genocide zatangira mu rwanda. ahubwo aho bukera aribuvuge ko fpr ariyo yayiteye dore ko abayihakana nabayipfobya ariyo mvugo bahuriraho. mutandukanye genocide n'urugamba rwo kwibohoza. njye niko mbyumva kandi kugira ngo tubyumve kurushaho byakagombye gusobanurwa numuntu wa fpr.
Musubize29.01.2013 saa 00:01
kavutse
MUMUREKE ABIVUGE YEEE IBYO ABANYARWANDA TUVUGIRA MU MATAMATAMA AGIYE KUBISUKA HASI .BAMWE BIRABABABAZA ABANDI BATI DORE UMUGABO UTARYA IMIMWA..... MUMUREKE RERO ABIVUGE... YEE BIVUGE SHA MUGESE....
Musubize28.01.2013 saa 16:57
kavaruganda@yahoo.com
Bravo !
Musubize28.01.2013 saa 14:05
Mugabo
MBEGA UMUGABO ARASHAKA KURINDAGIZA ABACAMANZA GUSA ,NAWESE IYUMVIRE IBYO YIVUGIYE NTAHOBIHURIYE NIBIREGOBYE NAMBA NTABISOBANURO ATANGA KUMAGAMBO YAVUGIYE KUKABAYA AHUBWO NGO BABAZE UGANDA NTA CYO NATUBWIRE NIBA ARIYO YABIMUTUMYE KUBIVUGA , MBEGA IMITWE YUMUGABO .
Musubize28.01.2013 saa 13:56
SHEMA DENIS
Uru rubanza ruraryoshye ! Ibyo uvuga nibyo, kuko ishingiro ry'urubanza bavuga ko ari ijambo ryateye Jenoside.ariko uko bigomba kumvikana nuko uganda ariyo ntandaro y'intambara yabaye mu Rwanda, noneho Un nayo ntiyakoze icyo yagombaga gukora(gutabara).Babwire wenda wowe ubwo uri Professeur barumva.jye barananiye.
Musubize28.01.2013 saa 11:56
6626@yahoo.fr
Biriya se uvuze ni nde utabizi intambara yateye iturutse Uganda nyine kandi na UN yatereranye abanyarwanda, ariko ntibivuze ko abishe batabibazwa uriya rero navuge ibimureba mu rubanza rwe kuko biriya byose birazwi kandi igihe nikigera bizasobanuka nabyo. Yikomeza kuyobya uburari cyangwa gutera imbabazi kuko azagwa mu munyururu yo kaaaa ibyo yakoze bizamugaruka n'imbere ya Rurema !!
28.01.2013 saa 16:47
Ruremesha
Ariko Mugesera reka gukina ku maraso y'abanyarwanda bazize akarengane, uratinyuka ukavuga ngo MRND nta ruhare yagize mu iyicwa ry'abatutsi koko ? rwagizwe na nde ? wibagiwe indirimbo mwaririmbaga ngo ye mubatsembetsembe ! ariko se wavuga iki kandi wari umukuru wayo muri Perefegitura. ako gashinyaguro nako bakaguhanire, iryo n'ipfobya rwose, wowe uremera ko abatutsi bapfuye warangiza ukanarindagiza ubucamanza witetetesha ? sobanura amagambo yawe icyo yari agamije ibindi byamaze kwigaragaza uwo uri we rwose ! Warateguye, urashishikaza, ushyira no mubikorwa ! ubibazwe, n'utanabibazwa n'isi uzabibazwa n'Imana yaturemye. Ubutabera bw'u Rwanda muhatubere kuko uwo mugabo aradushegesha mu miburanire ye wagirango arimo gukina.
29.01.2013 saa 00:31
nyiramaliza solina
wagiye ukamufasha mukumvikanisha uko uganda ariyo yateye genoside, nawe ahubwo bagukurikirane
29.01.2013 saa 05:36
Uru rubanza ruraryoshye ! Ibyo uvuga nibyo, kuko ishingiro ry'urubanza bavuga ko ari ijambo ryateye Jenoside.ariko uko bigomba kumvikana nuko uganda ariyo ntandaro y'intambara yabaye mu Rwanda, noneho Un nayo ntiyakoze icyo yagombaga gukora(gutabara).Babwire wenda wowe ubwo uri Professeur barumva.jye barananiye.
Musubize28.01.2013 saa 11:56
6626@yahoo.fr
Mugesera rero nashimire Canada yamwohereje mu Rwanda kugirango yisobanure. Hanyuma se ko avuga aho Ndagijimana yari, ntacyo yaba yavuze kuri Mitterand n'ingoma ye ?
Musubize28.01.2013 saa 10:24
Mugabo
Mbega amatakirangoyi ! Birasekeje kumva hari umuntu wihandagaza akemeza ko mbere y'itariki ya 1 Ukwakira 1990 mu Rwanda hari amahoro ! Amahoro ya bande ? Keretse niba yari ayo abari bariyise "Abakiga", "Abashiru" n'ibindi nk'ibyo. Ni uko nyine ari ukwigiza nkana abishaka, naho ubundi umuntu ujijutse nka Mugesera azi neza ko kuba nta ntambara y'amasasu ihari bisobanuye ko hari amahoro. Wagira amahoro ute mu gihe hari igice kinini cy'Abenegihugu badafite uburenganzira na mba ku gihugu cyabo (bamwe mu bari mu Rwanda ndetse n'abari barahejejwe inyuma yarwo ku mpamvu z'amaherere. Ni abe umugabo (byibura rimwe mu buzima bwe), asobanure ibyo aregwa nta kuyobya amarari hanyuma itegeko rizamukanire urumukwiye. Abo ba Koffi Anan na B. B. Ghali ibyabo birazwi nasobanure ibye.
Musubize28.01.2013 saa 10:12
Mupenzi
mupenzi rero ntabwo turi bubyumve kimwe kuko nubwo ntri mukuru cyane ariko mu 1990 nari mfite imyaka 16 ndangije umwaka wa 8 wamashuri abanza. rwose umutekano wari uhari kuko kuva anvuka kugeza icyo gihe sinari narigeze numva uko isasu rivuga. yewe sinari narigeze mbona cg ngo numve umuntu yishwe cg ngo afungwe amanzaganya. rero yenda ubutegetsi bwa kinani icyo bwananiwe ni ugusanganya abanyarwanda umutungo w'igihugu no gucyura impunzi ariko umutekano wo wari uhambaye. rwose n'abasirikari ntibashoboraga kugendana imbunda kuko niyo bajyaga hanze babaga bambaye imyamboro isanzwe yoroheje ijya kuba nkiya gisivil.
29.01.2013 saa 04:07
kananura
Banyarwanda, ibyo Mugesera atangiye babyita AMATAKIRANGOYI nubwo nta ngoyi ariko. Ariko uziko bantu ntasoni bakigira kweli. Jye numvagako Mugesera azahita yemera kuko Ijambo yavuze neza riramushinja. Turasaba IGIHE kizadushakire iryo jambo, maze nabatararyumva bumve uburyo uwo mugabo yari afite umutima wa KINYAMASWA. Murakoze
Musubize28.01.2013 saa 09:56
De Rock
yewe utagira isoni burya ntabwo amwara ndabyemeye !! ahaari wenda azatsinda urubanza !!! sinzi ibyo abanyamategeko bakora ngo Mugesera ahinduke musinga bityo icyaha cye gisigare kwizina !! ariko niyo bamugira umugororwa ubuzima bwe bwose ntiyagororoka kuko agifite wamutima yahoranye !! nubu ashaka yabisubiramo !! so ubutabera nyine bupfe kuba bumutije icyumba na matelas areke kuba umu star ku mbuga za internet ikivuzwe cyose ngo mugesera !! ndiwe nari kwigira nka hitler sinfatwe n'abo naciriye urwobo bakarusimbuka !! bible iravuga iti : mpora abana gukiranirwa kwa ba se ? abumva ko atahanwa bararye bari menge uwiteka ahora ahoze !!
29.01.2013 saa 08:11
nyirakajumba
Mumubwire uti abo wahururije ngobicwe ntibishwe bose wihangane wemere uruhare rwawe kandi akarenze umunwa karushya ihamagara ubutumwa watanze bwageze kubo wabugeneye nuko warakoze
Musubize28.01.2013 saa 09:08
Nick
Mugesera nareke guta ibitabapfu. Kambanda wabyiyemereye se yaba yarabeshye MRND 2. Kuba nyina wa Ndagijimana yarumututsi bihuriye he n'urubanza rwe. Ayi nya !Shikama ubibazwe.
Musubize28.01.2013 saa 08:13
evoloko
uyu mugabo si numva ngo ni doctor ra !!!! KO NUMVA ARIMO ATANDUKIRA CYANE NK'UMWANA UTARAMENYA NEZA GUSUBIZA IBIBAZO ABAZWA MUNSSOBANURIRE NGE BYANSHANZE. Ngo ni uganda na UN none se nibyo byatanze meeting yo gushishikariza abahutu kwica abatutsi, gucishwa iyibusamo..... NAKUMIRO NDAGASWI !!!!
Musubize28.01.2013 saa 07:42
MAPENGU
ubajije ibyo nanjye nibazaga !! ariko nagusubiza ko iyo ubugome bwasumbye ubwenge les neurones se ferme ensuite la bouche s'ouvre et il commence a badiner n'importe quoi !!
29.01.2013 saa 08:18
nyirakajumba

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!