Mbere ho iminsi itatu ngo igihugu cya Uganda cyizihize isabukuru y’imyaka 50 kimaze kibonye ubwigenge, Abagande baba mu Rwanda bizihije iyo sabukuru bari kumwe na Perezida Paul Kagame aho yababwiye ko Afurika ikwiriye gukosora ibitagenze neza mu myaka ishize hakubkwa ejo hazaza heza.
Perezida Kagame yashimiye ihuriro ry’Abagande baba mu Rwanda ndetse n’abashobora kuba baje mu Rwanda kwifatanya na bagenzi babo, ku butumire bamushyikirije mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 Uganda imaze ibonye ubwigenge.
Ashima by’umwihariko uhagarariye Uganda mu Rwanda, Richard Kabonero, wabashije kubayobora iwe bamuzaniye ubutumire.
Yagize ati “Ubwo bazanaga ubutumire, bakekaga ko bikinira, bagakeka ko ntazabona umwanya wo kwitabira ubutumire bwabo.”
Yabwiye abitabiriye ko yashimishijwe no kuba yabashije kwitabira ubutumire bwabo, avuga ko anejejwe no kuba yasohoje isezerano rye ryo kubana nabo mu kwizihiza Isabukuru.
Yagize ati “Iki gikorwa kiratwibutsa byinshi bisa nkacyo kuko natwe nk’u Rwanda mu minsi ishize twizihije isabukuru y’Ubwigenge bw’u Rwanda kandi ibihugu byinshi by’Afurika byabonye ubwigenge mu gihe gisa nk’aho ari kimwe.”
Perezida Kagame yavuze ko igikwiye uyu munsi ari ukwibaza isomo ryigiwe muri iyi myaka 50 n’icyo ahazaza hahishiye ibihugu nka Uganda ndetse n’u Rwanda rwamaze kwizihiza isabukuru mu mezi make ashize.
Yagize ati “Igituma mvuga ibi, ni uko abantu bakunze kureba inyuma bakibanda ku bitaragenze neza gusa muri iki gihe kingana n’igice cy’ikinyejana.“
Avuga ko hari aho Afurika itagize ibikorwa bishimishije, bityo ngo ni byiza kwigira ku makosa yakozwe ngo hubakwe ahazaza heza.
Ariko Kagame yemeza ko ntawakwirengagiza ko Afurika iri gutera imbere, bikaba ukuri kuri Uganda n’u Rwanda, ndetse n’ibihugu byinshi byo muri Afurika.
Akavuga ko iterambere riri muri Afurika rituma hari benshi bavuga ko iki ari ikinyejana cya Afurika, ngo ibi byagakwiye gutuma Abanyafurika biha intego yo kubigira ukuri. Ngo ibi bikaba bireba Uganda n’ibindi bihugu by’Afurika.
Perezida Kagame yagize ati “Nk’uko benshi twabibonye habayeho iterambere mu bukungu mu myaka 10 ishize mu bihugu bya Afurika, kandi hari ibipimo bigagagaza ko iryo terambere ry’ubukungu rishobora kuramba.”
Ariko yibukije ko ibyiza n’ahazaza heza abayobozi bashaka kugezaho abaturage b’Afurika, bidashobora kuza mu buryo bworoshye, ahubwo avuga ko hagomba gushyirwamo imbaraga uko bishoboka kose ngo twemeze ko bigerwaho.
Avuga ko ntawe ukwiye gutungurwa, Abanyafurika bakomeje kugira icyizere cyo hejuru ku mibereho myiza, ngo birasaba abayobozi b’ibihugu ndetse n’ab’izindi nzego gukora kugira ngo bageze ibyiza ku bo bashinzwe.
Yagize ati “Icyo nkeka cyagakwiye gukorwa mu yindi myaka 50, ni ukurebera ku bwigenge, bikadufasha kureba ko ibyo tugezeho ari ibyo twashakaga, tukanareba ko ari byo dukwiriye kuba tugezeho kandi ko ari byo twashakaga kugeraho.”
Perezida Kagame avuga ko hari ibyo buri gihugu gikwiye kwigira ku kindi kugira ngo iterambere ryihute.
Agira ati “Nk’uko ambasaderi wa Uganda yabivuze, ni iki cyatuma u Rwanda na Uganda tudakorera hamwe ngo twihutishe umuvuduko w’ibyo dushaka kugeraho.”
Perezida Kagame avuga ko imizi ishinze mu bufatanye ibihugu byombi byagezeho, avuga ko ubwo bufatanye budakwiye kuba mu magambo gusa ahubwo ko bwashyirwa mu no bikorwa.
Avuga ko nk’uko byavuzwe, iterambere ry’u Rwanda na Uganda rihora rizamuka, akavuga ko ariko ahazaza hakwiye kumera kandi ngo ari ko byakabaye byaragenze mu gihe cyahise.
Igihugu cya Uganda cyabonye ubwigenge tariki ya 9 Ukwakira 1962 aho cyari gisanzwe gikolonizwa n’u Bwongereza, ubu imyiteguro ikaba irimbanyije mu kwizihiza uyu munsi mukuru muri icyo gihugu.
Foto/Village Urugwiro
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Byimana : Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira ikigo cy’ishuli
20.05.2013 |
|
Kigali : Hafunguwe urubuga ruzajya rufasha abantu kubona ibyangombwa byo kubaka
20.05.2013 |
|
Turkish Airlines igiye gutangira ubwikorezi bw’imizigo mu ndege izahuza Kigali n’indi mijyi
20.05.2013 |
|
Geneva : MIDIMAR yitabiriye inama mpuzamahanga yo kurwanya ibiza
20.05.2013 |
|
CHUK : Kugabanuka kw’amafaranga y’abaganga, ingaruka kuri serivise
20.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |