00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bo muri Kenya bizihije isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge.

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 6 July 2012 saa 08:57
Yasuwe :

Abayobozi bahagarariye Ambasade y’u Rwanda muri Kenya bizihije isabukuru y’imyaka 50 ishize u Rwanda rubonye ubwigenge, uwo munsi kandi biteguraga umunsi mukuru wo kwibohora, mu birori byabaye ku itariki ya 1 Nyakanga 2012.
Mu ijambo rya Yamina Karitanyi Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa muri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya wari uhagarariye Umuyobozi wa Ambasase, yatangiye avuga uko u Rwanda rwahawe ubwigenge nyuma yo kwigarurirwa n’Ababiligi, avugako Leta zakurikiye ingoma ya Gikoloni , (…)

Abayobozi bahagarariye Ambasade y’u Rwanda muri Kenya bizihije isabukuru y’imyaka 50 ishize u Rwanda rubonye ubwigenge, uwo munsi kandi biteguraga umunsi mukuru wo kwibohora, mu birori byabaye ku itariki ya 1 Nyakanga 2012.

Mu ijambo rya Yamina Karitanyi Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa muri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya wari uhagarariye Umuyobozi wa Ambasase, yatangiye avuga uko u Rwanda rwahawe ubwigenge nyuma yo kwigarurirwa n’Ababiligi, avugako Leta zakurikiye ingoma ya Gikoloni , zaranzwe n’amacakubiri, urwikekwe ndetse n’urwango ari nabyo byatumye abatutsi basaga miliyoni bicwa muri jenoside yo mu 1994.

Karitanyi yavuze ko, igihe ingabo za FPR Inkotanyi zafataga igihugu zigahagarika jenoside, amateka yari ahindutse.

Karitanyi yongeye kubibutsa uburyo gutegura isabukuru byibanze ku gusubiza amaso inyuma, mu nama mpuzamahanga yabereye I Kigali, kuko ibyo u Rwanda rwanyuzemo byari bikomeye cyane.

Yibukije abandi b’Ambasaderi ko umwanya u Rwanda rufite udahoraho mu kanama gashinzwe amahoro muri Loni bitabayeho ku bw’impanuka ahubwo ko biterwa n’intambwe u Rwanda rugenda rutera. Ati:”Uyu munsi u Rwanda rurayobora ibikorwa by’amahoro muri Loni, kandi umugambi uba watujyanye dutuza tuwugezeho”. Ati: “U rwanda ubu ni rwo ntanga rugero mu karere mu bijyanye no kurwanya jenoside, gucunga amahoro, n’ibindi”.

Yongeraho ko u Rwanda ari urwambere guteza imbere abagore kuko no mu ngabo zijya mu bikorwa by’amahoro harimo n’abakobwa. Ijambo rye yarisoje avugako kuva mu mwaka wa 2006 na 201.1, ubukene bwagaragabanutse ho 1,8%.

Naho impfu z’abana n’abagore zavuye kuri 41% zigera kuri 35%, umubare w’abana biga wariyongereye hamwe n’amashuri.

Imirimo isaga 650,000 yarahanzwe , kandi n’urukiko rwa Kinyarwanda ruzwi ku izina rya Gacaca rwageze ku ntego.

Yamina Karitanyi

Asoza ibyo u Rwanda rumaze kugeraho yavuzeko guhuza umubano n’ibindi bihugu harimo na Kenya, bimaze guteza u Rwanda imbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .