00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abareganwaga na Ingabire na bo bahanishijwe kujya mu munyururu

Yanditswe na

Olivier Muhirwa

Kuya 31 October 2012 saa 12:53
Yasuwe :

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ukwakira 2012, ubwo Ingabire yasomerwaga imyanzuro y’urubanza ku byaha yaregwaga, abandi basirikare bane bahoze mu mutwe wa FDLR nabo bakatiwe ibihano byo gufungwa imyaka itandukanye, bitewe no guhamwa n’ibyaha by’ubufatanya cyaha.
Aba basirikare bane baregwagwa mu rubanza rumwe na Ingabire Cap. Karuta Jean Marie yakatiwe imyaka ibiri n’amezi arindwi, Lt Col Habiyaremye Noel na Lt Col Nditurende Tharcisse bo bahanishijwe igifungo cy’imyaka 3 n’amezi (…)

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ukwakira 2012, ubwo Ingabire yasomerwaga imyanzuro y’urubanza ku byaha yaregwaga, abandi basirikare bane bahoze mu mutwe wa FDLR nabo bakatiwe ibihano byo gufungwa imyaka itandukanye, bitewe no guhamwa n’ibyaha by’ubufatanya cyaha.

Aba basirikare bane baregwagwa mu rubanza rumwe na Ingabire Cap. Karuta Jean Marie yakatiwe imyaka ibiri n’amezi arindwi, Lt Col Habiyaremye Noel na Lt Col Nditurende Tharcisse bo bahanishijwe igifungo cy’imyaka 3 n’amezi atandatu, mu gihe Maj. Uwumuremyi Vital mu byaha byamuhamye harimo kugirira nabi ubutegetsi buriho, ubugambanyi n’iterabwoba gusa nawe ngo kuko yemeye ibyo aregwa akanabisabira imbabazi ubucamanza bwamukatiye gufungwa imyaka ine n’amezi atandatu, naho Ingabire we akatirwa imyaka 8.

Kuri Uwumuremyi Vital ariko ngo imyaka itatu n’amezi atandatu azayifungwa, maze arekurwe ajye hanze yongere kuza kurangiza umwaka umwe usigaye nyuma y’imyaka ibiri ari hanze.

Isomwa ry’uru rubanza rwa Ingabire Umuhoza Victoire, ribaye mu gihe hari hashize imyaka igera kuri ibiri urubanza rurimbanyije mu mizi, aho rwagiye rurangwa n’udushya tw’inshi kuva mu ntangiriro ryarwo kugera ku iherezo, dore ko mu mpera z’urubanza Ingabire yikuye mu rubanza avugako atizeye ubutabera bw’u Rwanda.

Ingabire yatawe muri yombi mu mwaka wa 2010, ni muri uwo mwaka kandi yari yaratahutsemo mu Rwanda ku itariki 16 Mutarama, aje kwandikisha ishyaka rye rya FDU Inkingi, dore ko yashakaga guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye muri uwo mwaka.

Ingabire ahamijwe ibyaha bibiri aribyo icy’ubugambanyi no kugiriranabi ubutegetsi buriho hakoresheje intambara, ndetse n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside. Niba nta kujurira kubayeho cyangwa se ngo agabanyirizwe ibihano mu bujurire. Biteganyijwe ko azarangiza igihano cye mu mwaka wa 2018.

Nyuma y’isomwa ry’uru rubanza abo mu muryango we ndetse n’abo mu ishyaka rye batangarije Radio BBC ko batunguwe n’ibi bihano, kandi bakomeza gushimangirako afunzwe azira impamvu za politiki, mu gihe Umwunganizi we mu mategeko Umwongereza Ian Edward we yahamijeko biteguye kujurira mu rw’Ikirenga byananirana bakitabaza inkiko mpuzamahanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages