IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Abatuye mu mudugudu wa Gihogwe bahamya ko batejwe imbere n’Abanyakoreya


Yanditswe kuya 26-08-2012 - Saa 01:33' na Deus Ntakirutimana

Nyuma yo kubakirwa inzu y’iterambere ry’uyu mudugudu ndetse no gufashwa mu gutunganya igishanga cya kayumbu gihingwamo umuceri, abatuye mu kagari ka kayumbu, umudugudu wa Gihogwe ho mu karere ka Kamonyi barishimira ibikorwa bagejejweho n’Abanyakoreya.

Ibikorwa bakorewe byakozwe n’abakorerabushake baturuka mu gihugu cya Koreya y’amajyepfo bakorana n’Ikigo cy’Ubutwererane cya Korea KOIKA (korea International Corperaation Agency), abahatuye bemezako byabafashije mu kwiteza imbere ku buryo bamaze kunguka byinshi ku bijyanye n’imibereho myiza yabo.

Inzu nini y’ibyumba 5 n’uruganiriro izafasha mu iterambere ry’uyu mudugudu ni kimwe mu byakozwe hiyongereyeho gutunganya imirima yo mu gishanga cya kayumbu ndetse no guhinga uturima tw’igikoni muri buri rugo rugize uyu mudugudu ni byo byakozwe nk’uko byatangajwe na Ntirushwa Emmanuel umuyobozi w’uwo mudugudu.

Uyu Muyobozi avuga ko ibikorwa bakoze byahinduye uyu mudugudu ku buryo bugaraga. Ibi kandi ngo byiyongeraho kuba barahinduye imyumvire y’abahatuye mu mvugo yabo ngo aho guha umuntu ifi wamwigisha kuyiroba.

Abakorewe ibi bikorwa ngo bumva baragize amahirwe mu kubona ibi bikorwa byagize umudugudu wabo mushya, gusa ngo bikagenda bikowa gahoro gahoro.

Inzu y'iterambere yubakiwe umudugudu wa Gihongwe

Umwe muri aba Banyakoreya unahagarariye abakorerabushake avuga ko iyo bakeneye kubafasha begera ubuyobozi bw’akarere bukababwira ibikorwa bakorerwa. Icya mbere baheraho ngo ni uguhindura imyumvire.

Uretse ubuhinzi bw’umuceli, abo baturage bafatanyije n’abakorerabushake b’Abakoreya, bubaka inzu ifite izagirwa ibiro by’umudugudu, ifite n’ibyumba bigishirizamo, gusoma no kwandika, isomero n’icyumba cy’inama ;ibindi byakozwe harimo kubaka uturima tw’igikoni muri buri muryango, kubaka amashyiga ya Kijyambere, no gukorera muri koperative.

Bazamara muri uwo mudugudu igihe cy’imyaka itanu, bakaba bafite icyizere ko bazasiga umudugudu wa Gihogwe warageze ku iterambere.

IBITEKEREZO
NIBAKOMEREZE AHO ARIKO BADUFASHE KWIFASHA ,NAHO ABANYAGIHIGWE NIBAKOMEZA GUTEGA AMASA ABO BARUGIGANA KANDI BUMVU BURI MUNSI ARI AMBARGO ZITERABWOBA NTACYO BAZABA BAMARIYE IGIHUGU CYABO NI BABAFASHE UBUNDI DUHURIRE MU GACIRO FUND DVPMENT
Musubize27.08.2012 saa 00:02
NZAMBI G

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!