IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Abayobozi b’ibigo by’amashuri barasabwa kurushaho kwita ku burere bw’abanyeshuri


Yanditswe kuya 14-10-2012 - Saa 01:19' na IGIHE

Ku wa 12 Ukakira 2012, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Dr. Harebamungu Mathias yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kurushaho kwita ku burere bw’abanyeshuri, kubera ko ngo byagaragaye ko hari abayobozi b’ibigo bibera mu byabo ku buryo usanga batakiba mu bigo bayobora ngo bakurikirane ibihabera.

Mu nama Dr. Harebamungu yagiranye n’abashinzwe uburezi ndetse n’abahagarariye ibigo by’amashuri y’inshuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga yo mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru, yabasabye ko abajya kwiga muri Uganda cyangwa muri Kenya muri bo, bagerageza kwigira hafi kugira ngo bakomeze bakurikirane ibigo bayobora.

Yagize ati “Ntidushaka abayobozi bata ibigo bayobora. Niba mushaka kwiga muzige hafi ariko mukore akazi muhemberwa, naho ubundi abata ibigo baragiye kwigira kure, tuzabasimbuza abandi bashaka kurerera igihugu kandi babifitiye umwanya.”
Dr Harebamungu yibukije aba bayobozi ko bagomba gukurikirana abana bo mu bigo bayobora ntibate ishuri, kandi ko mu bihe biri imbere bazajya bababazwa, yungamo agira ati “Ibigo tuzasanga bisigaranye abana bakeya tuzabihagarikira inkunga igenerwa abanyeshuri, kuko abana baba bavuye mu mashuri Leta ibatangaho amafaranga kandi badahari.”

Na none kandi, ngo ntihazagire abongera kwaka amafaranga y’impapuro kandi mu nkunga Leta igenera ibigo by’amashuri n’ay’ibikoresho arimo. Yemwe ngo nta n’uwemerewe kwirukana abana ngo kubera ko batatanze amafaranga y’agahimbazamusyi kagenerwa abarimu.

Dr Harebamungu yakomeje agira ati “Ibi biri mu bituma abana bata ishuri. Nihagira uwo twongera kumva ko yatse bene aya mafaranga y’impapuro, cyangwa akirukana umunyeshuri utatanze amafaranga y’agahimbazamusyi, azafatirwa ibihano byo ku rwego rw’akazi.”

Abari bitabiriye iyi nama kandi baganirijwe ku bijyanye n’aho gahunda y’uburezi bw’imyaka 12 igeze ishyirwa mu bikorwa, basobanurirwa ibijyanye na gahunda yo kwigisha ubumenyingiro na tekinike, bakangurirwa ibijyanye n’amategeko mashya y’uburezi, banahabwa impanuro ku bijyanye n’imyigishirize n’imitsindire mu bigo by’amashuri.

Abayobozi b’ibigo kandi basabwe kuzasobanurira abo bayobora ibijyanye na gahunda yo kwihesha agaciro.

Izuba Rirashe

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!