IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Abayobozi bitwaye neza bazajya bagororerwa


Yanditswe kuya 19-02-2013 - Saa 17:10' na James Habimana

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho urubuga nginshwanama rw’inararibonye, aho abitwaye neza mu nzego z’ubuyobozi bagiye kujya baba abajyanama b’igihugu mu gihe batakiri mu buyobozi.

Ubwo Minisitiri w’ubutabera, Tharcisse Karugarama, yasobanuraga abadepite bagera kuri 65 iby’uwo mushinga wo kugororera abayobozi bitwaye neza, kuwa 18 Gashyantare, yavuze ko byatekerejwe bimaze kugaragara ko hari abayobozi bamwe barangiza manda zabo , ugasanga ntacyo bongeye gufasha igihugu cyabo kandi bagifite ingufu.

Urwo rubuga ngishwanama ruzajya ruba rugizwe n’abantu barindwi, bahagarariwe na perezida na visi- perezida, bose bakazajya bashyirwaho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Abashyizweho bagire manda y’imyaka itanu.

Minisitiri w'ubutabera Tharcisse Karugarama(hagati ) asobanura umushinga wo gushyiraho urubuga ngishwanama

Karugarama yavuze ko mu bizashingirwaho kugira ngo abo bantu barindwi batoranywe, hari ukuba mu gihe bari mu buyobozi baragaragaje ubumenyi n’ubuhanga mu kazi kabo, kandi bazwiho n’ubunyangamugayo, ku buryo aho icyo bavuze abantu bakibona nk’ukuri, ati “Kugira ngo hashyirweho abo bantu, ntawe uzajya abihatirwa, azajya abisabwa natabishaka dushake undi, nta mushahara azagenerwa uretse agahimbazamusyi kazajya kamufasha mu kazi.”

Abadepite batandukanye batanze ibitekerezo, abenshi bakibanda kuvuga ko buri muntu wese ufite ubumenyi runaka, hazarebwa uburyo nawe yabugeza ku gihugu, kuko ngo hari nk’abarimu ba za Kaminuza na bo usanga bafite ubuhanga nko muri Politike, ubukungu ndetse n’imibereho y’abaturage, bashobora kugeza ku gihugu.

JPEG - 74.2 ko
Inteko Ishinga Amategeko yumva iby’umushinga Karugarama yabagezagaho

Karugarama ariko yabwiye Inteko ko hazagenda hongerwamo abajya muri urwo rubuga bitewe n’ubushobozi igihugu cyizaba gifite.

Uwo mushinga abadepite bawemeje, ushyirwa muri komisiyo iwushinzwe igiywe kuwiga.

IBITEKEREZO
Ariko se abantu bahembwa ibya mirenge ku ntenyo barasaba kuzagororerwa ngo n'uko bakoze neza !!!! None se ubundi baherewe akazi gukora nabi !!! bahemberwa iki se ? Bazi se ko iyo mishahara y'ikirenga na za avantages z'umurengera bipangiye ( Bya bimodoka bya V8, Fortuner, amavuta yabyo, amafaranga ya terefone, za Missions zo hanze, etc ) aho bazi ko biva mu misoro y'abanyarwanda !!!! None ngo barasaba kuzagororerwa hejuru y'ibyo bintu byose !!!! Birababaje cyane !!! Ahubwo iyaba byashobokaga icyari gukorwa ahubwo n'uko abadepite ( niba koko ari intumwa za rubanda !) bari gushyiraho umushinga w'itegeko rihana by'intangarugero umuyobozi ukora nabi ( cyane cyane unyereza ibya rubanda ) byaba ngombwa akishyura Leta biriya bintu byose bibatangwaho ! Dushyigikiye Umusaza wacu mu byemezo ari gufata byo kurinda ubukungu bw'igihugu cyacu kandi turi tayari kumutungira agatoki aho tubona amasiha rusahuzi aho yaba aherereye aho ariho hose !!!
Musubize21.02.2013 saa 00:47
Magorwa
bajye babahemba munyandiko nabyo nigihembo kandi ni saving , ariko bahere kuri rulindo abayobozi baho barakora vraiment kandi neza
Musubize20.02.2013 saa 12:11
bisanukuri
None se gukora neza bizajya bipimwa gute ? bizapimwa na nde ? Ko hari n'abo tuzi bashatse gukora neza bakabizira .... bagahimbirwa ibyaha. Rwose uru rwego ntacyo rumaze uretse gukomeza gushyira imbere abasanzwe barizewe ngo bakomeze birire.
Musubize20.02.2013 saa 07:38
rwego
Ntago ibi bintu bikwiye mu gihe abandi bari kwizirika umukanda kubera ibibazo by'ubukungu byugarije isi !!! Abajyanama se mu biki ? Kuki se ibi bintu bikozwe manda ( mandate ) zabo zigiye kurangira, n'ugutinya ubushomeri se cyangwa !! Rwose niba Nyakubahwa Perezida wacu ari gukora uko ashoboye ngo twivane mu bibazo by'ubukungu bitwugarije bifitanye isano na za nkunga bahora badukangisha jye ndasanga His Excellence mu bushishozi n'ububasha bwe budakemangwa yazareba neza ibi bintu byakabaye na byiza atabisinye nk'uko MWAIKIBAKI wa Kenya yateye utwatsi ibintu abadepite bari bipangiye !!! Ni imperekeza se bashaka cyangwa ? wa mugani w'abanyarwanda ngo Kamenyero.............!!!
Musubize20.02.2013 saa 06:28
Magorwa
ariko mana weeee abafite bazongererwa
Musubize20.02.2013 saa 05:00
####
No muli Kenya uyu mushinga watewe utwatsi !!!! ese bigenze gutyo , nyuma yimyaka icumi , ubwo abakozi nabajyana baba bangana gute ??? urwanda se ruli tayali kubona ibyo rwazajya rubaha ??? babarabire , uwaliye nuwe urya banyakubahwa !!! aliko ibibyo birashalira
Musubize20.02.2013 saa 04:50
kk
Sinibaza impamvu prezida yashyiraho abo bantu n'icyo urwo rwego rwamara pe ! Kuko n'ubundi URETSE KWIGIZA NKANA NO GUTA IGIHE MU BITARI NGOMWA(njye niko mbibona) uwakoreye neza igihugu akaba n'inyangamugayo mpamya ko n'ubundi igihugu kimukeneye yakwitaba "karame" !!! Nkaba mbona nta yegereyegere yo gushinga inzego mu zindi ! NK'ubu mu Rwanda hari President Adv.Council, ejo bazanye urwo rwego ! Abo badepite batora ibintu nk'ibyo bavuge nabo niba akazi kababanye kenshi tubimenye ! Naho guhanga imirimo nk'iyo(utirengagije ko aho bakorera amanama, ibiro, amamodoka ya leta, amafranga agura n'impapuro bakoresha yagakwiye gukora ibindi). Bakoreye neza igihugu, baratowe cyangwa se barahembwe. Fine ! Nibagende turabashimiye, igihugu kizahora kibibuka ! Nibasubire muli Kaminuza bigishe, nibabe abaturage basanzwe, bitabazwe mu nama y'Umushyikirano, mu yandi manama akenewe, komisiyo z'abadepite n'abasenateri nizibakenera zibiyambaze ariko kurema ibitari ngombwa...ubwo bunararibonye ndabugaye ! Imishinga iba myinshi !
Musubize20.02.2013 saa 04:48
sinamenye
Hanga umurimo.com, barawuhanze da !!!
ARIKO SE KUKI HAVUGAWA ABAYOBOZI GUSA NTA BAYOBORWA BAKORA NEZA BO BIZAJYA BIGENDA GUTE KO NA PROMOTION BAZIKUYEHO, NZABA NDEBA KUTAMENYWA WEEEE
Musubize20.02.2013 saa 01:44
RUHU
Yaba Masudi cyangwa abashyigikiye igitekerezo ke jye nsanga ahri icyo mwiyibagije cyan,gwa se mutumva. Iyo umuntu ari kubutegetsi agakora neza binyuze munshingano yiyemeje kandi ahabwo n'ubwo butegetsi, bityo akanyura abaturage, akabakorera neza uko bikwiye, simbona impamvu atakomeza guhatanira gukora neza ndetse niba binyura no mumatora abaturage bakongera bakamutora. Ibyo biramutse bibaye bakongera bakamutora n'ishema rye kandi byerekana ko nawe yubaha abaturage be, akaba umuyobozi mwiza ubakwiye. uwo wundi uvuga ngo baishe nawe yigeragereze amahirwe se, ni ukuza guhahira k'ubaturage ? Cyangwa ni uko yaba aje gukora neza kurusha uwambere ? Niba ari gukora neza, ubwo abaturage bazamutora ajyeho akore tumurebe ariko iba abaturage batamuhaye ikizere nashakire ahandi akazi ntikaba mugutegeka abaturage gusa. NBityo bizamubera n'igipimo aho azaba akora kuko bishoka ko niba adatwoe uno mmunsi ejo yaba we, bitewe nuko yitwaye muri icyo gihe. Abaturage icyo bashaka kandi bifuza n'umuntu ubatwara neza, abaganisha munzira nziza ajyana kumajyambere ahamye. Utabanyunyuza amaraso kandi ubaha umutekano uhamye, uwo bagisha inama kawe akabegera bakumvikana nk'abantu, ubazanira umutekano, amahoro, amajyambere, iterambere rya buri wese, niba rero uwo barikumwe nawe ariko abikora kandi abishoboye, simbona icyamubuza kutera imbere muri ako kazi anateza imbere abaturage be. Nawe bimuha kwishimira akazi ke iyo agakora neza kandi ukumva nejo yarushaho bityo agahora yiyameriyora.
Musubize20.02.2013 saa 01:37
ntarugereero
kugororera abayobozi bitwaye neza niba bizabaho bizaba ali ibintu RELATIF. CE SERA PUREMENT RELATIF.
Musubize20.02.2013 saa 01:21
Bisengimana ildephonse
Izo permutation nk'izo mu kibuga cya voleyball ntizikwiye mu gihugu kigira democratie. Niba baravukanye amasaka/imbuto ntawe ubizi. Ese bize kuyobora kurusha abandi ? Umwe ava muri Ministere ajya muyindi ukagira ngo ni ukwimukira mu byumba bya Hotel. Bigaragara nabi mubimenye ko ari isura itari nziza ! hari n'abandi bashoboye di. Ngo bazajya bagororerwa ! Nibyiza ariko ndumva kugororerwa kurenze immunité bafite n'imishahara y'ikirenga bihagije !
Musubize20.02.2013 saa 00:46
Karaha
Umuyobozi utitwara neza akavanwa mu mwanya we n'izabukuru we nta nkomyi se ubwo aba amaze iki ? Urasoma iyi nkuru, ugahita wumva ko abayobozi bitwara neza ari bo bake aho byabaye ikinyuranyo ! Byaba ari akumiro !
Musubize20.02.2013 saa 00:04
Kanyamanza
Harya ubwo abo bayobozi ntibaba basanzwe bahembwa ? Bazagororerwa se kuko akoze ibyo batakagombye gukora(bitari mu bushobozi bwabo) ?! Nta kontaro bakoze ?! Biratangaje.com !
Musubize19.02.2013 saa 22:50
Munganyinka
Masudi, nagirango nkumenyeshe ko abo bagabo bo muri USA uvuze ntabwo uramenya ibyabo, jyewe ntuye muri USA ariko imbaraga no gutegeka kwabo ntaho byagiye kandi bagenerwa ibyamirenge nk'abayobozi. mujye rero muvuga ibyo bwabanje gushakira amakuru ahagije.
Musubize19.02.2013 saa 20:35
dushime
Masudi ibyo uvuze nukuri kwampaye ubusa. Ubundi umuntu wese afite inshingazo zo gukora neza kuko nicyo agomba guhemberwa igihe akiri mu mwanya. Ariko Africa tuzagezahe no kwiharira no kugundira ubuyobozi ? iyo umuntu yakoze aba akwiye kurangiza manda ye ubundi akareka abandi nabo bagakora. ubundi byaba bisa nkaho abantu bamwe badasanzwe kandi bose ari bamwe.
Musubize19.02.2013 saa 17:50
Minani
Ibi byose ni inzira yo kugundira ubuyobozi. Iyo wakoze ukarangiza mandat yawe , waretse abandi n` abo bagashakisha amahirwe yabo. Ubwo abo nabo baraje bagenerwe imishahara y' ikirenga, mwarimu akiyicira isazi mi jisho. Ubuse Bush na Se, na Clinton ntibicaye hari icyo babaye USA ntikomeje umurongo w' iterambere. Abanyafurika we !!!!!!!
Musubize19.02.2013 saa 10:31
masudi

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!