IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Abubaka amazu barasabwa gukurikiza inama bagirwa


Yanditswe kuya 16-10-2012 - Saa 03:48' na IGIHE

Nta na rimwe ibiza n’impanuka biteguza kuko biza bitunguranye, bigahitana ibyo bisanze mu nzira ; ariko iyo urebye neza usanga hari ibyo umuntu ashobora kwirinda ku rwego runaka, ku buryo kutabyirinda byaba nko kwiyaruriraho amakara.

Ushobora guhinga ukarumbya bitewe n’izuba cyangwa imvura bije mu buryo utateganyije, ibyo nta wabikurenganyiriza.

Ariko niwubaka inzu nta musingi, maze n’akavura gake kagwa kakayitwara ni wowe uzaba wikozeho.

Hirya no hino mu gihugu twumva ngo imvura yaguye yica imyaka, isenya amazu, isakambura ibisenge……rimwe na rimwe ugasanga ba nyir’imitungo yangijwe nabo hari aho batabaye menge : Ugasanga umuntu yubatse munsi y’umukingo, noneho imvura yagwa wa mukingo ukiyubika ku nzu abantu bagapfiramo !

Hari n’abubaka muri metero zitagera kuri 15 uvuye ku muhanda, noneho igihe runaka bikazaba ngombwa ko basenyerwa bigateza ikibazo.

Hari ubwo umuntu yubaka atazi icyo amategeko avuga, ariko byari bikwiye ko n’utayazi asobanuza mbere y’uko atangira ibikorwa bye by’ubwubatsi kuko nta witwaza ko atazi amategeko.

Hari n’uwo usanga yubatse inzu ihengetse, nyuma y’igihe bagatangira kuyitegaho ibiti ngo idahirima !

Hirya no hino Leta ikomeje gutanga imfashanyo ku bantu basenyewe n’ibiza bitandukanye.

Ni byiza ko izitanga, ariko abantu na bo bakagombye gukora igishoboka cyose bagakumira ibiza n’impanuka bishobora gukumirwa.

Ubufatanye hagati y’abaturage na Leta nibyo bituma iterambere rigerwaho. Leta igomba kubafasha kwikura mu bukene no guhangana n’ibiza, ariko nabo bagomba kumenya ko hari uruhare bagomba kugira mu kwigezaho ibyiza no gukumira ibibi.

Izuba Rirashe

IBITEKEREZO
Iyi nkuru ni nziza iratugira inama ariko hariaho nsanze bandika ngo abantu bubaka badasize metero 15, nkeka bavugaga uvuye kumuhanda kugera aho bazubakira urugo. Nkaba nsanga aha birengagije ko ntawakubaka ngo arenge bornes bamutereye, dore ko ari naho aba yishyurira ubukode bw'ubutaka. Nigute rero Leta yaguterera bornes kuri metero 1, yarangiza ngo uzajye gushyira uruzitiro muri metero 15, ubwo ikaba igutwaye metero 14, nyamara ikirengagiza ko baba barapimye 25x30 ; ngaho abazi ibyo kubaka nibambwire niba hari aho wakubaka inzu muri icyo kibanza gisigaye. Ibyo byatubayeho kuruyenzi, aho twahawe ibyangombwa turubaka dukurikije plan yemewe na Leta, na contrat twasinyanye nayo, none ngo haje abavuga ngo ntituzubaka cloture tudasize metero 6 uvuye k'umuhanda, tukaba twibaza niba tuzaba mumazu atagira cloture, cyangwa niba bazatugurira ayo mazu tukajya kubaka ahujuje ibyo basaba. Ese umuturage wubatse ntarenze bornes yaterewe na Leta yaba afite irihe kosa imbere y'amategeko ? Ibi bavuga se ko mbona inzu zubakwa ubu mumujyi hagati zitabyujuje ? ( Centenary, Rubangura, Ruhamyambuga, Makuza, Caisse sociale, Ecobank, BK,..... ;) zizasenywa ?
Musubize16.10.2012 saa 09:30
SASA

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!