Urukiko Rwisumbuye rwa Gauteng muri Afurika y’Epfo, ku wa mbere tariki ya 29 Ukwakira uyu mwaka ruzumva ikirego Ihuriro ryo kurengera Uburenganzira bw’Impunzi n’Abimukira muri Afurika y’Epfo (CoRMSA) rifatanyije n’Ikigo cy’ibijyanye n’amategeko muri iki gihugu kizwi ku izina rya SARC, ikirego cyo kumenya impamvu ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo bwemeye kwakira nk’impunzi uwari umusirikare w’Umunyarwanda Gen. Kayumba Nyamwasa ukurikiranyweho uruhare mu byaha by’intambara.
Nicole Fritz, Umuyobozi wa SALC, avuga ko uburyo Nyamwasa yahawemo ubuhunzi butumvikana kandi budakurikije amategeko. Agira ati "Turebye mu mategeko ya Afurika y’Epfo ndetse no mu mategeko mpuzamahanga, abantu bashinjwa ibyaha mpuzamahanga ntibemerewe kwitwa impunzi."
Akomeza avuga ko abafashe icyemezo cyo kwemera Nyamwasa nk’impunzi bakoze amakosa akomeye, aho agira ati "Iki cyemezo ntikinyuranyije n’amategeko gusa ahubwo kirimo n’ubushotoranyi ku baharanira kurinda ubusugire bwa Afurika y’Epfo; kinatanga icyizere ku bandi bakurikiranyweho ibyaha by’intambara ko hano [ muri Afurika y’Epfo] ari ubuvumo bw’umutamenwa bumva barindirwamo nk’impunzi."
Kwemerera ubuhunzi kuri Kayumba Nyamwasa byakomeje kutavugwaho rumwe, na cyane ko yamaze gukatirwa n’ubutabera bwo mu Rwanda kubera ibyaha bwamuhamije birimo n’icyo gutoroka igisirikare.
Ibyo kuba muri Afurika y’Epfo nk’impunzi kwa Nyamwasa byamenyekanye ubwo yarasirwaga muri iki gihugu, kuko nyuma ari bwo ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo bwemeje ko yahawe ubuhungiro. Bimaze kumenyekana ko Nyamwasa afatwa nk’impunzi imiryango ya SALC na CoRMSA yashyize ahagaragara inyandiko igaragaza uko amategeko asobanura kuba muri Afurika y’Epfo nk’impunzi kwa Nyamwasa, ihita inasaba ko ubu buhunzi yabwamburwa.
Kuri ibi nta gisubizo cyigeze gitangwa, hakaba nta n’ikimenyetso ko iki kibazo cyaba cyarizweho. Kuba leta ya Afurika y’Epfo yigeze itangaza ku nyandiko ya SALC na CoRMSA, byatumye izi nzego zihitamo kugeza iki kibazo mu butabera.
























TANGA IGITEKEREZO