Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda Donald Koran, arashima uburyo impunzi z’Abanyekongo zitabwaho na leta y’u Rwanda.
Ibi yabivuze kuri uyu kane tariki 28 Gashyantare 2013 ubwo yasuraga inkambi ya Nkamira yakira impunzi by’agateganyo iherereye mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu.
Ambasaderi Koran yavuze ko ashima politiki ya leta y’u Rwanda yo gufasha impunzi mu mibereho ya buri munsi, ati “Turashima politiki ya Leta y’ u Rwanda yo gushyigikira no gufasha impunzi. Ibi byose bigaragarira mu bintu bitandukanye, aho twavuga nko korohereza abana b’impunzi mu mashuri ndetse no guha ubuvuzi aba Banyekongo.”
Gashabuka Emmanuel wavuze mu izina ry’impunzi ziri muri iyi nkambi, yasabye Ambasaderi wa Amerika ko yazisabira igihugu cye kigashyira igitutu kuri leta ya Congo igahagarika imitwe irwanira muri iki gihugu, izo mpunzi zigasubira mu byazo kuko nubwo bakiriwe neza mu Rwanda batabayeho nk’uko bari babayeho iwabo.
Kabahizi Celestin, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, yijeje izi mpunzi ko leta y’u Rwanda izakomeza kubitaho kandi ko ibibazo byazo bizwi bikaba bizakomeza kugenda bishakirwa ibisubizo.
Muri uru ruzinduko, Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda yahaye inkunga iyi nkambi ingana n’amadolari ya Amerika miliyoni eshatu n’ibihumbi 600 azafasha kuzamura imibereho y’izi mpunzi.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
|
Kigali : Urusimbi rwamuriye moto ya Miliyoni imwe, none ararira ayo kwarika
18.05.2013 |
|
Kigali : Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye barinubira ibihano byo gukubitwa inkoni
18.05.2013 |
|
Ese koko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizajya bikorwa nyuma y’imyaka itanu ?
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |