00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababurugumesitiri 2 bo mu Burundi bahungiye mu Rwanda

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 4 May 2015 saa 10:38
Yasuwe :

Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi no gukumira Ibiza (MIDIMAR) iratangaza ko mu mpunzi z’Abarundi yakiriye mu cyumweru gishize harimo ababurugumesitiri babiri.

Muri bo, harimo uwayoboraga komini Gisagara, Burugumesitiri Niyonsaba Gaudose n’uwayoboraga Komini Mushiha muri Perefegitura Cankuzo, Ndereyimana Basile. Bombi bakiriwe kuwa 1 Gicurasi 2015 ku mupaka wa Bugesera.

Abo bayobozi baje bakurikira umupolisi umwe wahungiye mu Rwanda aciye ku mupaka wa Rusizi.

Ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri MIDIMAR, Frederic Ntawukuriryayo, yabwiye IGIHE ko abo bayobozi bageze mu nkambi ya Gashora bakandikwa nk’abandi, ariko bagasaba ko bajya kuba mu mujyi wa Kigali aho kuba mu nkambi.

Minisitiri ushinzwe gukumira Ibiza no gucyura impunzi, Selaphine Mukantabana, aherutse gutangariza itangazamakuru ko impunzi z’Abarundi zagiye mu giturage zavanyweyo ariko hari izikiri mu mujyi wa Kigali.

Yongeraho ko ntawahatira umuntu kuba mu nkambi kandi afite ubushobozi bwamubeshaho adategereje imfashanyo.

Yagize ati’’ Ntitwahakana ko muri Kigali hatarimo impunzi z’Abarundi. Ikindi ntitwahatira abantu kuba mu nkambi mu gihe bafite ubushobozi bwababeshaho uko babyifuza, icyakora turasaba abaturage kumenyesha ubuyobozi ko hari impunzi bakiriye cyangwa bacumbikiye.’’

Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira impunzi z’Abarundi zisaga ibihumbi 25.

Izi mpunzi zivuga ko zihunga kubera umutekano mucye ugaragara mu gihugu cyazo, ari nabyo baheraho bavuga ko hashobora kuvuka intambara.

Impunzi z'Abarundi mu Rwanda zimaze kugera ku bihumbi 25

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages