Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira, Inteko Ishinga Amategeko yazindukiye mu gutora ingingo zigize umushinga w’ ivugurura ry’ Itegeko Nshinga, nyuma ikaza gutora umushinga wose muri rusange.
Iyo ngingo ya 101 yatowe n’ abadepite 72, umwe atora oya, undi umwe arifata hanaboneka imfabusa imwe.
Yanditse ko “Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’ imyaka itanu(5). Ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe.”
Bitandukanye nuko byari bisanzwe, iyo ngingo yagiraga iti “Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri (2) ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.”
Habayeho guhuza n’ ibihugu by’ akarere
Depite Gatabazi na Depite Kalisa babajije niba iri Tegeko Nshinga rizaba risubiza ubusabe bw’ abaturage basabye ko Perezida wa Repubulika ahabwa manda y’ imyaka irindwi.
Visi Perezida w’ Inteko, Uwimanimpaye Jeanne d’ Arc yasubije ko bahuje ibitekerezo binyuranye by’ abaturage, hanitabwa no ku mubare wa manda z’ abandi baperezida mu karere.
Yagize ati “Twasanze twahuza n’ ahandi mu karere turimo, ahenshi ni imyaka itanu. Ngira ngo n’ abaturage bavugaga ko hakwiye kubaho kugabanya, hari abavugaga imyaka ine, abandi ngo itatu, tuza kubihuza duhitamo ko Perezida wa Repubulika ashobora gutorerwa manda y’ imyaka itanu, akongera gutorerwa manda imwe.”
Itegeko Nshinga ry’ u Rwanda rimaze kuvugururwa inshuro enye, zirimo mu mu 2003, 2005, 2008, 2010, ivugururwa ryo muri 2015 ryo rikagira umwihariko ko ryabanjirijwe n’ubusabe bw’ abaturage basaga miliyoni 3.7, bandikiye Inteko ishinga amategeko basaba ihindurwa ry’ ingingo ya 101, ngo Perezida Kagame yongere kwiyamamaza.



















TANGA IGITEKEREZO