00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahinzi bagiye kujya babona amakuru y’iteganyagihe babasha gusobanukirwa

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 23 March 2016 saa 08:59
Yasuwe :

Mu minsi yashize hagiye humvikana amajwi y’abaturage benshi cyane cyane abahinzi bavugaga ko batizera amakuru bahabwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, Meteo Rwanda kuko ibyo babwirwaga bitahuraga n’ibiba, mu gihe iki kigo cyo cyemeza ko ibyo gitangaza biba byizewe 85% ahubwo ikibazo kikaba kudasobanukirwa n’uburyo amakuru aba yatanzwe akwiye gukoreshwa.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo Meteo Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi n’Ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku mihindagurikire y’ikirere(IRI) n’abandi bafatanyabikorwa batangije imishinga ibiri igamije kunoza amakuru ku iteganyagihe no kuyageza ku bahinzi ku buryo bworoshye (Enhancing National Climate Services,(ENACTS) & Rwanda Climate Services for Agriculture).

Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro iyi mishinga yombi kuri uyu wa 23 Werurwe 2016, Umuyobozi wa Meteo Rwanda, John Ntaganda Semafara yavuze ko binyuze muri ENACTS, Meteo izajya ihuza amakuru ku iteganyagihe yafashwe n’ibipimo byo ku butaka n’ayafashwe n’ibyogajuru hanyuma igatanga amakuru yizewe ashobora gukoreshwa n’inzego zitandukanye.

Umuyobozi ukuriye umushinga ugamije kugeza amakuru y’iteganyagihe ku bahinzi, (Rwanda Climate Services for Agriculture), Dr Desire Kagabo yavuze ko nyuma yo kubona amakuru ku iteganyagihe aturutse muri Meteo, azajya anonosorwa ku buryo buri wese ukeneye kuyakoresha azajya ayabona bitamugoye ndetse n’umuhinzi uhinga buri munsi akabasha kuyabona no kuyakoresha mu gufata ibyemezo.

Kagabo yakomeje asobanura ko aya makuru azajya agera ku bahinzi hifashishijwe telefoni, radio ndetse n’irindi koranabuhanga ritandukanye.

Umukozi ushinzwe ibihe n’imihindagurikire y’ikirere muri Minagri, Bisangwa Innocent, yavuze ko muri uyu mushinga abahinzi bazahugurwa ku bijyanye no kumva no gusobanukirwa n’amakuru ku iteganyagihe binyuze muri gahunda ya twigire muhinzi.

Ati” Twari dusanzwe dutanga amakuru, ugasanga ageze ku muhinzi igihe cy’ihinga cyararangiye cyangwa kiri hagati. Uyu mushinga ugiye kudufasha noneho n’abahinzi bashobore kwifatira ibyemezo bakurikije ayo makuru bafite. Abahinzi bazahugurwa bazagenda bigisha abandi.”

Biteganyijwe ko bitarenze umwaka wa 2019, abahinzi bagera kuri miliyoni imwe bazaba babasha kubona amakuru ku iteganyagihe ndetse bazi no kuyakoresha mu buhinzi bwabo.

Umuyobozi ukuriye umushinga ugamije kugeza amakuru y’iteganyagihe ku bahinzi, Dr Desire Kagabo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages