Ni bwo abahuriye muri Association Communauté Rwandaise de France, ACRF, batanze ikirego mu nkiko zo mu bufaransa, none kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira, batsinze urwo rubanza.
Maître Richard Gisagara wunganira ACRF yabwiye IGIHE ati “Nyuma yo kubona Ubushinjacyaha ntacyo bukoze ngo bukurikirane ibyo bintu, hafashwe icyemezo cyo gushyikiriza urukiko iyo dosiye ngo ikurikiranwe. Inzira yabaye ndende ariko ubu birangiye neza dutsinze kuko icyo twarwaniye tukigezeho. Icyemezo cyafashwe uyu munsi ni ingirakamaro cyane mu rwego rwo kurwanya ipfobya rya Jenoside.”
Me Gisagara yakomeje avuga ko icyi cyemezo kizagira akamaro gakomeye cyane, ati “Icya mbere, n’Inteko Ishinzwe kubungabunga Itegeko Nshinga ry’u Bufaransa mu cyemezo yafashe uyu munsi, yavuguruje bidasubirwaho umucamanza wo mu Rukiko rwa Paris wari wanze kwakira ikirego cya ACRF avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itarebwa n’Itegeko rihana mu Bufaransa icyaha cyo gupfobya ibyaha byibasiye inyokomuntu.”
Agasanga kubera iyo mpamvu nta rwitwazo ubushinjacyaha buzongera kugira nibusabwa gukurikirana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yongeyeho ati “Icya kabiri ni uko muri icyo cyemezo, nk’uko byasabwe n’ababuranira ACRF, iyo Nteko yemeje burundu ko Itegeko rihana ipfobya ry’ibyaha byibasiye inyokomuntu rigomba guhinduka kugira ngo ryemerere amashyirahamwe arengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gushoza urubanza igihe icyo cyaha kibayeho no kuregera indishyi z’akababaro, kabone n’iyo Ubushinjacyaha bwo bwaba bwanze gukurikiraba ababikoze.”
Kugeza ubu, Itegeko ryo mu Bufaransa ryabyemereraga gusa amashyirahamwe arengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abayahudi (la Shoah) hamwe n’izabahanganye n’Abadage (les Résistants) mu ntambara ya kabiri y’Isi yose.
Inteko Ishinzwe kubungabunga Itegeko Nshinga ry’u Bufaransa (Conseil Constitutionnel) yafashe uyu umwanzuro kuri ibi imaze kubisabwa n’urukiko rusesa Imanza.
Me Richard Gisagara, yadutangarije ko abo yunganira bagize ACRF, bishimiye iki cyemezo cyane, kuko ari ingirakamaro mu rwego rwo kurwanya ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Me Gisagara ati: Twakwibutsa ko iyo hatabaho iyi ntsinzi, ACRF nunganira yari yiyemeje ko dutanga ikirego mu Rukiko rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi rurengera uburenganzira bwa muntu (Cour Européenne des Droits de l’Homme/European Court of Human Rights) asaba ko u Bufaransa (nk’igihugu) bwategekwa kuvugurura iryo tegeko cyangwa bugahanwa n’urwo Rukiko.
Vanessa Rupiya wari uhagarariye CRF mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko Abanyarwanda baba mu Bufaransa bibumbiye mu ishyirahamwe ACRF banejejwe n’icyo cyemezo.
Ati “ni byiza ko amategeko ariho aba amwe ku bantu bose, niyo bidakunda kandi ntitwari kuzahagararira hano, kuba bigiye gushyirwa mu bikorwa rero ni intsinzi ikomeye kuri buri muntu wese cyane ku Banyarwanda bo mu bibumbiye muri ACRF.
Alain Ngirinshuri, wungirije Perezida wa Ibuka France yavuze ko ku rwego rwa Ibuka ari ikintu gikozwe kizashyirwa mu mateka.
Ati “Ubusanzwe u Bufaransa bwemera jenoside yakorewe Abatutsi rwose, ariko abayipfoba ntihariho itegeko ribahana, kuba ntawe uzongera kurengera ngo yikorere, yivugeire ibyo ashaka apfobya cyangwa ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko amashyirahamwe arengera inyungu z’abacitse ku icumu nka Ibuka-France, n’andi atazajya abyihanganira, ahubwo azajya abashyira imbere y’ubucamanza.
Nyuma y’iki cyemezo, Minisitiri w’ubutabera w’u Bufaransa, Madame TAUBIRA yahise asohora itangazo rivuga ko agiye gutegura bwangu itegeko riha uburenganzira amashyirahamwe arengera abarokotse Jenocide yakorewe Abatusi gukurikirana mu Nkiko abapfobya iyo Jenocide nkuko yabitegetswe n’Inteko Ishinzwe kubungabunga Itegeko Nshinga ry’u Bufaransa mu cyemezo cyayo cy’uyu munsi.



















TANGA IGITEKEREZO