Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig. Gen Nzabamwita Joseph yatangaje ko Abanyarwanda batuza, bagakora, abiga bakiga, abaryama bakaryama bagasinzira kuko ntacyahungabanya umutekano wabo.
Brig. Gen Nzabamwita yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2014 nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’umutekano hagati y’ibihugu bya Uganda, Kenya n’u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda (RDF) yavuze ko nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano uzashaka guhungabanya umutekano muri ibi bihugu atazabona aho aca.
Brig. Gen Nzabamwita yagize ati “Ikintu cyose gihungabanya umutekano wacu nta hantu cyabona gica. Twamaze gushyiraho umurongo wo gufashanya, igisigaye tugiye gutangira gukora nk’igisirikare.”
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yavuze ko n’abantu bakorana na FDLR birirwaga ku maradiyo bavuga, ko ntacyo bazageraho.
Yagize ati “Abantu birirwaga ku maradiyo basakuza basanzwe bafatanya na FDLR batemberaga muri aka karere, akabo kashobotse, bazajya bagera ku kibuga cy’indege Jomo Kenyatta muri Kenya bamere nk’abaje i Kigali.”
Ubusanzwe RDF ngo yari isanzwe ifite imbaraga, ariko kuba igiye kuzajya ifatanya n’igisirikare cya Uganda ndetse na Kenya ingufu zikubye inshuro nyinshi.
Yavuze ko n’abantu bibera mu migambi yo gukorana n’umwanzi bari mu gihugu bitazaborohera kujya babasanga aho bacurira imigambi.
Brig. Gen Nzabamwita yagarutse ku butwari bw’ingabo z’u Rwanda aho yavuze ko bazakomeza gushaka uburyo abanyafurika bakwigenga aho kurambiriza ku baterankunga.
Yagize ati “Nta musirikare wa RDF uzajya gupfukamira ibihugu bikize ngo baze kudufasha mu kwiyubaka hari Uganda, na Kenya. Sudani n’u Burundi nabyo biri mu nzira.”
Minisitiri w’ingabo w’u Rwanda, Gen James Kabarebe asoza inama yari imaze iminsi itanu yiga ku mikorere y’ingabo ku bihugu bitatu yavuze ko gushyira hamwe ari imwe mu muti wo kwimakaza amahoro muri aka karere ndetse no muri Afurika muri rusange.
Amasezerano yashyizweho umukono azibanda ku gukumira inzangano, gukumira ibyaha byambukiranya imipaka, gushyirahamwe ku kurwanya abagizi ba nabi, kugira imyitozo y’inzego zishinzwe umutekano ibi bihugu byose bihuriyeho, guhuriza hamwe ibikorwa byo kurwanya umwanzi n’ibindi.
Inteko ishinga y’u Rwanda yamaze gutora uyu mushinga w’itegeko w’ubufatanye hasigaye abakuru b’ibihugu uko ari bitatu gushyiraho umukono mu kwezi gutaha.


















TANGA IGITEKEREZO