Kugeza ubu mu manza Leta yaburanye mu mwaka wa 2014 yatsinze 70% byazo naho izindi 30% irazitsindwa. Muri miliyari 200 zagombaga kugaruzwa mu isanduku ya Leta hamaze kugaruzwa miliyari 50 gusa.
Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yabwiye IGIHE ko hafashwe ingamba zikomeye zo kwishyuza ababereyemo Leta umwenda kuko byamaze kugaragara ko hari abatabishyiramo ingufu kuko ari ibya Leta.
Yagize ati’’ Icyo naburira ababereyemo Leta umwenda nuko twamaze gutanga urutonde rw’abagomba kwishyuzwa imyenda babereyemo Leta, no gutanga urw’abahesha b’inkiko bagiye gufatanya n’inzego za Leta kugaruza uwo mutungo.’’
Minisitiri Busingye yakomeje agira ati’’ Twatanze igihe gihagije cyo kwishyura, icyo nabamenyesha ni uko ubu itegeko twarivuguruye, uwanze kwishyura umwenda abereyemo Leta tukageza aho twitabaza umuhesha w’inkiko, azajya yishyura n’igihembo cy’uwo muhesha w’inkiko.’’
Ni kenshi Leta yagiye igaruka ku ruhare rwa buri wese ufite mu nshingano kwishyuza no kugaruza umutungo wayo. Abayobozi mu nzego za Leta bagiye batungwa agatoki ko kudashyira ingufu muri iki gikorwa, ibintu byafatwa nk’imwe mu mpamvu zo kuba hamaze kugaruzwa amafaranga make ugereranyije n’ayagomba kugaruzwa.
Mu nama yahuje abayobozi muri Guverinoma n’abo mu nzego z’ibanze kuwa 23 Nyakanga 2015, Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye yavuze ko kuba Leta ihomba amafaranga menshi ariko hakagaruzwa make ahanini n’abayobozi babigiramo uruhare kuko banga kurangiza imanza zo kugaruza umutungo wa Leta.
Yatangaje ko umuyobozi uzajya usabwa kugaruza umutungo wa Leta ntabikore azabihanirwa.
Yagize ati “ Umuyobozi uzajya wandikirwa kugaruza amafaranga ya Leta ntayagaruze hagiye kujya hakoreshwa rya tegeko rifatira iby’uwatsinzwe, dusabe umushinjacyaha mukuru gufatira iby’umuyobozi kugeza agaruje ibyo twamusabye kugaruza.’’



















TANGA IGITEKEREZO