Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yiteguye guhugura abapolisi 1300 bazaba bashinzwe kwita ku bantu bashobora kuba barakoranyeho n’umumuntu ukekwaho ibimenyetso by’indwara ya Ebola cyangwa uwagaragayeho ibimenyetso byayo.
Abagera kuri 400 bazaherwaho bahugurwa mu Mujyi wa Kigali, n’abandi 30 bazava muri buri karere nabo bazabona ayo mahugurwa.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Agnes Binagwaho,yatangarije ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ukwakira iyo gahunda yo kuzahugura Abapolisi mu rwego rwo kwitegura no gukumira icyorezo cya Ebola kimaze guhitana abantu barenga ibihumbi bitanu (5000) mu bihugu by’Afurika y’Iburengerazuba.
Dr Binagwaho yagize ati”Ibi biri muri gahunda yo kwitegura neza no gufata ingamba mbere, kuko iyi ndwara itaragaragara mu Rwanda. Abazahugurwa bazahabwa ubumenyi bwo gukurikirana no kwita ku buzima bw’ukekwaho Ebola. Abapolisi bazahabwa aya mahugurwa bazahabwa ubumenyi n’ibikoresho bya ngombwa bizatuma bashobora kugeza ku bitaro ukekwaho Ebola.”
Yakomeje agira ati”Kubera ubumenyi n’ubushobozi abapolisi basanganywe, bazashobora kumenya umuntu uwo ariwe wese wagize aho akoraniraho n’ukekwaho Ebola, ibyo bikazatuma habaho kugabanya ikwirakwizwa ryayo.”
Minisitiri Binagwaho yavuze ko uzaramuka aketsweho kugira aho akoraniraho n’ukekwaho Ebola azoherezwa mu bitaro biri Remera- Mbogo mu karere ka Rulindo, ahari itsinda ry’abaganga b’inzobere ryihariye.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda, DIGP/OP Dan Munyuza yavuze ko Polisi y’u Rwanda ihora yiteguye gutabara aho biri ngombwa, ati ”Polisi y’u Rwanda ihora yiteguye gutabara kuko gutabara abanyagihugu biri mu nshingano zayo.”
Guhugura aba Bapolisi bije kunganira ingamba nyinshi zashyizweho mu gukumira no kwirinda icyorezo cya Ebola harimo gushyiraho ivuriro ryimukanwa ryashyizwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, no ku mipaka yose y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO