Minisiteri y’Uburezi yatangaje, kuri uyu wa Mbere, amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’iby’abarangije icyiciro rusange mu mwaka w’amashuri wa 2014, bose batsinze ku kigero kiri hejuru ya 84.5% by’abakoze.
Mu banyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu bangana n’157,033, abangana na 84.5%(132,698) baratsinze. Mu cyiciro rusange, mu banyeshuri 86,451 bakoze ibizamini, 86.57% (74,541) baratsinze.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya, yavuze ko ’aggregate’ y’abanyeshuri batsinze mu mashuri abanza ari ukugera kuri ukugera kuri 41, naho mu cyiciro rusange ni 69 (kuva kuri 70 aba yatsinzwe).
Ku kiba gitegerejwe n’abanyeshuri benshi kumenya niba azabona umwanya mu bigo bicumbikira abanyeshuri, aho kwiga ataha, Minisiteri yatangaje ko bizamenyekana nyuma y’igikorwa cyo gushyira mu myanya abatsinze, bitewe n’aho basabye, imyanya ibigo bifite n’amanota umunyeshuri yagize mu bizamini bya leta.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB), Dr John Rutayisire, yagize ati ”Gutsinda ntaho bihuriye no kubona umwanya mu kigo umunyeshuri yiga acumbikiwe.”
Yakomeje asobanura ako gutsinda bisobanuye ko umunyeshuri afite ubushobozi bwo kwiga mu cyiciro gikurikiyeho, akaba ariyo mpamvu hirya no hino hari amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, abana biga bataha.
REB yatangaje ko gushyira mu myanya abanyeshuri batsinze biri kuwa 15 kugeza kuwa 16 Mutarama bagiye kujya mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, naho kuwa 16 -18 Mutarama hazaba hahabwa imyanya abagiye kwimukira mu mwaka wa Kane. Icyo gikorwa nikirangira abanyeshuri babonye ibigo bazahita babimenyeshwa, bahabwe n’amabaruwa y’ibisabwa kubyigaho.
Kimwe n’abandi bo mu yindi myaka, Minisiteri yibukije ko itariki yo gutangira k’umwaka w’amashuri wa 2015 ari kuwa 26 Mutarama.
Kugeza ubu, umunyeshuri ashobora kumenya niba yaratsinze akoresheje ikorabuhanga mu buryo bubiri: Ubwa mbere nibwo gukoresha internet, aho umunyeshuri ajya ku rubuga rwa REB, akajya ahanditse “View exam results, akuzuza umwirondorowe.
Uburyo bwa kabiri ni ugukoresha telefone, aho umuntu ajya ahandikirwa ubutumwa bugufi(sms) akandika P6 niba ari ukureba urangije amshuri abanza, agakurikizaho nimero yakoreyeho ibizamini, akohereza ubutumwa kuri 489. Nyuma y’amasegonda make agahita ahabwa ubutumw abumwereka niba yaratsinze(Pass) cyangwa yaratsinzwe (Fail). Urangije icyiciro rusange we yandika S3, nawe agakurikiza nimero y’umunyeshuri, akohereza kuri 489.
Minisitiri w’Uburezi, Prof Lwakabamba, yashimiye inzego zose zagize uruhare kugira ngo ibizamini bigende neza, kandi n’abanyeshuri bagatsinda ku buryo bushimishije.



















TANGA IGITEKEREZO