Guhera mu mwaka 1989 u Rwanda rwahaye ubuhungiro impunzi z’Abarundi, ziza kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko kugeza ubu abayirokotse bavuga ko nta Barundi bigeze bagaragara imbere y’inkiko ngo babiryozwe.
Nk’uko bamwe mu barokotse Jenoside baganiriye na IGIHE babivuze ubwo umunyamakuru yageraga ahari inkambi y’Abarundi mu murenge wa Kinazi, Akarere ka Ruhango, bagaragaje ko bakomeje gutakambira Leta ngo Abarundi bagize uruhare mu kwica Abatutsi bafatwe bagezwe imbere y’ubutabera.
Hashyingurwa mu cyubahiro inzirakarengane zaguye mu cyahoze ari Komine Ntongwe, Samuel Dusengiyumva waharokokeye akaba ari nawe uhagarariye abarokotse Jenoside mu murenge wa Kinazi, yavuze ko basabye inzego z’ubuyobozi ko zakurikirana izo mpunzi kuko ngo abenshi banazwi ko bari i Burundi, ndetse ngo ubu hari n’abagiye mu nzego z’ubuyobozi.
Yagize ati “Amakuru aba ahari, impunzi ziri mu gihugu ziba zifite aho zanditswe no mu Nkiko Gacaca amakuru yaratanzwe, bavuga amazina yabo. Twakomeje gusaba Leta ko yadufasha aba bantu bagakurikiranwa ariko nta muntu turumva yafashwe ngo aryozwe ibyo yakoze. ”
Dusengiyumva avuga ko bigeze kugeza ikibazo cyabo kuri Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside “CNLG”, babwirwa ko bari gukorana na Minisiteri y’ubutabera babinyujije muri Ambasade, ariko kugeza n’ubu ngo baracyategereje igisubizo.
Perezida wa Sena, Dr. Jean Damascene Ntawukuriryayo, witabiriye gushyingura mu cyubahiro abaguye mu cyahoze ari Komine Ntongwe, yavuze yavuze ko ikibazo cy’izo mpunzi z’Abarundi yakimenye, ariko ko nta gisubizo kiraboneka.
Yagize ati“Iki kibazo ndakizi nagerageje kwegera inzego zitandukanye harimo n’inzego zishinzwe impunzi mu gihugu ariko inshuro zose nagerageje byarananiye. Nabwiwe ko iyo umuntu ari impunzi aba afite amategeko amurengera ariko ntabwo nzi niba amurengera no mu gihe yahindutse umwicanyi, tuzakomeza tugerageze kugira ngo abahekuye u Rwanda bafatwe bahanwe.”
Impunzi z’Abarundi zagize uruhare mu gufasha Interahamwe kwica Abatutsi ibihumbi 60 baje bahungiye kuri komine Ntongwe.



















TANGA IGITEKEREZO