00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasiganwa ku bimoto binini batunguye abaturage b’i Bugesera

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 3 March 2015 saa 08:30
Yasuwe :

Abaturage bo mu Mujyi wa Nyamata ho mu Karere ka Bugesera batunguwe no gukorana umuganda n’abatwara ibimoto binini bazwi ku izina rya Kigali Free Bikers, baje gukangurira urubyiruko rwaho kurushaho kwihangira umurimo, no kwita ku murimo unoze.

Abenshi batunguwe n’uburyo abatwara ibi bimoto bishyize hamwe bagahuzwa n’ibi bimoto kandi bafite indi mirimo itandukanye.

Aba batwara ibimoto binini basobanuriye urubyiruko ko uyu bahujwe no gutwara ibimoto nko kwishimisha, ariko ko bose batunzwe n’imirimo inyuranye by’umwihariko biganjemo abihangiye imirimo n’abo mu nzego zindi z’abikorera ku giti cyabo.

Abaturage b'i Nyamata batunguwe n'ubufatanye buranga abatwara izi moto

Bahizi Ben, umwe mu bagize iri tsinda ry’abatwara ibimoto binini yabwiye abari bitabiriye uyu muhango ko mu gutwara ibimoto baba bifuza gutanga ubutumwa bw’uko utabasha kwishimisha utakoze ngo ubone ibigutunga.

Yagize ati “Twaje kwifatanya n’abaturage bo muri Bugesera nk’ahantu dusanzwe dutemberere ngo tubasangize ku kamaro ko kwihangira umurimo, by’umwihariko ku rubyiruko, batumenye bamenye ko twese dutunzwe n’umurimo kandi ko umurimo ari umurunga w’iminsi.”

Mbere yo kwishimisha kuri izi moto akazi ni ko kabanza

Benshi mu baturage bo muri aka gace bagaragaraga nk’abatunguwe no kubona imbona nkubone aba bashoferi b’ibimoto binini, bavuga ko bakekaga ko ari abanyamahanga.

Ubuyobozi bw’Umurenge bwashimiye Kigali Free Bikers, buvuga ko imirimo y’umuganda bakoze bayiha agaciro k’ibihumbi 100, imirimo yo gucukura imirwanyasuri, guhinga uturima tw’igikoni tw’Ishuri rya ETO ESCA.

Bahizi Ben, umwe mu bagize iri tsinda ry’abatwara ibimoto binini

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages