00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikari 698 basubijwe mu buzima busanzwe bigishijwe gusoma no kwandika

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 10 September 2014 saa 06:26
Yasuwe :

Abasirikare basubijwe mu buzima busanzwe 698 bashyikirijwe impamyabushobozi zo gusoma no kwandi, amasomo bahawe na ADEPR gusoma.
Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera abasirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe (RDRC) yatanze lisiti y’abakeneye kwigishwa, muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali bashyirirwaho amasomero yihariye.
Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka wo Gusoma, Kwandika no Kubara wabereye mu Karere ka Rubavu, kuwa 8 Nzeri 2014, hatangajwe ko ku bufatanye na RDRC, (…)

Abasirikare basubijwe mu buzima busanzwe 698 bashyikirijwe impamyabushobozi zo gusoma no kwandi, amasomo bahawe na ADEPR gusoma.

Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera abasirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe (RDRC) yatanze lisiti y’abakeneye kwigishwa, muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali bashyirirwaho amasomero yihariye.

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka wo Gusoma, Kwandika no Kubara wabereye mu Karere ka Rubavu, kuwa 8 Nzeri 2014, hatangajwe ko ku bufatanye na RDRC, Minisiteri y’Uburezi na ADEPR higishijwe abasirikare basubijwe mu buzima busanzwe bagera ku 2,698 kuva mu mwaka wa 2007, ariko abagishijwe muri uyu mwaka ni 698.

Mu buhamya bwatanzwe n’abasoje izi nyigisho, bashimiye ADEPR ko yabafashije kwikura mu icuraburindi ry’ubujiji, banahamya ko bagiye gukomerezaho biga amashuri asanzwe ku buryo bajya mu yisumbuye na kaminuza ku batagiye mu myuga.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Igenamigambi ry’Uburezi muri MINEDUC, Miconiyomana Emmanuel, yasabye Abanyarwanda bose gushyigikira ko ntawasigara atazi gusoma no kwandika.

Yagize ati “Mu Rwanda Abanyarwanda bazi kwandika no kubara ni 68%, abatabizi ni 32%. Namwe mwibaze! Abo batabizi tuzagenda tubasige bonyine? Banyarwanda ni kuki uyu munsi iyo uciye ku mihanda uhasanga abana bacu b’inzererezi bataye ishuri? Ndabasaba kwitabira kwiga gusoma, kwandika no kubara.”

Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Pastor Jean Sibomana, yatangiye kuvana abantu mu bujiji, kugeza ubu hari abo yigishije gusoma no kwandika bakuze barenga ibihumbi 600.

Yagize ati“Nyuma yo kubona ko ubujiji ari indwara mbi, ADEPR imaze kwigisha abanyarwanda bagera ku 623,412 guhera mu mwaka wa 1999 kugera mu 2014, ubu turacyegeranya imibare y’abo muri 2014. Twahuguye abigisha b’Abasomero 3552, kandi kugera ubu dufite amasomero bigiramo agera ku 2835 ku buryo muri buri Kagali tuhafite isomero.”

Intumwa yari ihagarariye RDRC, Kabanda Jeannette, yashimiye ADEPR ku ruhare igira mu gutanga ayo masomo.

Abigisha mu masomero baba ari abakorerabushake, ariko hasabweko bagenerwa agahimbazamushyi.

Abize gusoma no kwandika bakira impamyabumenyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages