Abatozwa kuba ba ofisiye bakiriwe n’Umuyobozi w’ishami rya Polisi rikorera ku kibuga CSP Desire Gumira, abatembereza ku bacunga umutekano ku kibuga barimo abashinzwe abinjira n’abasohoka, abashinzwe gasutamo, abasuzuma imizigo n’izindi nzego zikorana na Polisi mu kubungabunga umutekano w’ikibuga cy’indege.
CSP Gumira yabwiye abatozwa kuba ba ofisiye ko umutekano w’ikibuga ari inkingi ku mutekano w’igihugu.
Mu biganiro bagiranye, CSP David Rukika, ukuriye abarimu ku ishuri rihugura abapolisi rya Gishari, yavuze ko uru rugendoshuri rugamije guha abatozwa kuba ba ofisiye ubumenyi bwa ngombwa mu guteza imbere imikorere myiza mu gushyira mu bikorwa inshingano za Polisi.
Yakomeje agira ati“Nyuma yo gusoza amahugurwa muzoherezwa mu kazi hano ku kibuga cy’indege, mugomba guhora muri maso kandi mukuzuza inshingano kinyamyuga mu kubungabunga umutekano w’abagenzi.”
Irindi tsinda ry’abatozwa kuba ba ofisiye ba Polisi basuye uruganda rw’Inyange kugira ngo bibonere uburyo urwo ruganda rukora mu rwego rwo kongera ubumenyi buzifashishwa mu kugenzura ubuziranenge n’umutekano w’ibiribwa n’ibinyobwa.



















TANGA IGITEKEREZO