Ubushinjacyaha Bukuru bwemeza ko butipfumbase mu kibazo cy’abayobozi banyereza umutungo wa rubanda, kuko mu myaka irindwi ishize ubutabera bwahamije icyaha abagera kuri 765 baregerwaga kunyereza umutungo ubarirwa mu mafaranga y’u Rwanda miliyari 2,8.
Mu biganiro byari bigamije kumenya igikorwa n’Ubushinjacyaha mu gukurikirana abayobozi banyereza umutungo wa leta byabaye kuwa Gatanu w’iki cyumweru dusoje, Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Mukagashugi Agnes, yagaragaje ko uru rwego rwahagurukiye abatandukira ku ndahiro bakabyaza umusaruro umutungo wa rubanda mu nyungu zabo bwite.
Mukagashugi yagaragarije Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura imari n’umutungo bya Leta (PAC) ko kuva muri 2007 kugeza muri Kamena uyu mwaka, abayobozi 939 baregewe inkiko bakurikiranweho kurigisa umutungo n’imari bya leta.
Imibare Mukagashugi yamurikiye PAC yerekana ko mu baregewe inkiko abagera kuri 765 bamaze guhamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa leta ufite agaciro ka miliyari 2,8.
Uyu Mushinjacyaha kandi yagaragaje ko mu manza zo kugaruza umutungo wa leta abantu 314 baciwe ihazabu y’amafaranga miliyoni 143,5 ashyirwa mu isanduku ya leta.
Ibihano byahawe abasahuye umutungo wa leta ntibyagarukiye ku gutsindwa no kwishyura ihazabu gusa, kuko imibare y’Ubushinjacyaha igaragaza neza ko mu bahamwe no kunyereza akayabo kavuzwe banahawe ibihano by’igifungo kiva ku mwaka umwe kikagera kuri 20.
Twinjiye mu mibare gato, mu bantu 765 bamaze guhamwa bidasubirwaho no kunyereza umutungo wa leta, 614 bafunzwe umwaka kugeza ku myaka 5 (nibo benshi), 140 bakatirwa igifungo cy’imyaka hagati ya 5 na 10, abandi 7 bakatirwa hagati ya 10 kugeza kuri 15, mu gihe bane bonyine aribo bahanishijwe kumara imyaka 15 kugeza kuri 20 mu buroko.
Mukagashugi yavuze ko nubwo ibihano bitangwa, bigaragara ko abasahura umutungo wa rubanda badacika intege, bityo bagasaba ko abashyiraho amategeko bakwiye kuyakaza kurushaho.
Yagize “igihano kiba ari igihano, ariko na none iyo ubona ibihano bitangwa ariko abantu bagakomeza uwo muco mubi wo gukomeza kunyereza umutungo wa leta, ubwo wenda hafatwa n’izindi ngamba byaba ngombwa wenda n’amategeko ni mwe muyatora wenda hakaba hagira icyo mwazabivugaho kindi.”
Abadepite bagize PAC bemereye Ubushinjacya ko bazakora igishoboka cyose mu rwego rw’amategeko atorwa, kugeza ubwo abanyereza umutungo wa leta bazabicikaho, umutungo wa rubanda ugasugira.



















TANGA IGITEKEREZO