Kuva gahunda ya ‘Made in Rwanda’ yatangira kumenyekana mu gihugu, yavugishije benshi ndetse batangira kuvuga ko igiye gutuma bacika ku myambaro n’inkweto bikomeye, bakajya ku bihenze bita ko bitaramba.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko ibikwiye guhabwa agaciro ari ibikorerwa imbere mu gihugu, umugambi uhuriweho n’ibihugu byose bigize EAC.
Gusa hari abatita kuri ibyo bikorerwa mu gihugu bakavuga ko nta nganda babona zakora ibikoresho ngo bihaze isoko ry’u Rwanda, ndetse ntibanatinye kuvuga ko iyi gahunda yaba yarihuse gushyirwaho.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda François Kanimba yatangaje ko ibyemezo bifatwa mu nzego za Leta byose bifatwa habanje kurebwa umusaruro bizatanga n’inyungu bizagira ku iterambere ry’igihugu n’umuturage muri rusange.
Ubwo yari mu kiganiro ‘Uruhare rw’itangazamakuru’ kuri Radio Isango Star kuri iki Cyumweru, Minisitiri François yagize ati “ Caguwa iracyacuruzwa, mu gihe cy’imyaka itatu tuzaba tutarayica. Kandi ikindi ngira ngo cyumvikane neza, abayobozi b’igihugu ntabwo ari impumyi. Ibyemezo byose tugenda tuvuga n’uburyo dukurikiza dushyira mu bikorwa politiki dufite, bigendera ku musaruro bigenda bitanga n’ukuntu bigenda bigaragara mu iterambere rusange ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.”
Minisitiri Kanimba yakomeje avuga ko hagiye kongerwa umusoro kuri caguwa kugira ngo inganda z’imbere mu gihugu zibone ubwinyagamburiro, zishobore kongera umusaruro.
Yongeraho ko bigaragaye ko nyuma y’imyaka itatu ‘ibyo tuvuga ari inzozi, nta nganda ziriho zishobora gukora imyenda kugira ngo igende isimbura caguwa, bibaye ngombwa imyaka itatu abantu bashobora kuyongera’.
Ati “Ntabwo ushobora guhagarara uyu munsi ngo uvuge ngo mpagaritse caguwa nta nganda zihari ziri gukora imyenda. Ariko inganda hari izihari, gusa izahaza ½ cy’Abanyarwanda ntabwo zaboneka uyu munsi, ariko nyuma y’imyaka itatu mfite icyizere ko zizaba zihari.”
Gahunda iriho mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu ari nako hagabanywa ibitumizwa mu mahanga, umusoro ku myenda yambawe (Second hand clothes) uziyongera kuva ku madorali 0.2 ku kilo kugera ku madorali 2.5 ku kilo.
Minisitiri Kanimba avuga ko ingamba inganda zifite muri iki gihe kubera ko isoko rigiye kuboneka, zitanga icyizere ko iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa bidatinze.
Anasobanura ko gahunda ya Made in Rwanda itazateza ubushomeri nk’uko bamwe babikeka, kuko nta cyemezo cyari cyafatwa ko abantu batemerewe kuyinjiza, ndetse we yumva bizajya biza gahoro gahoro kugeza ubwo abantu bazajya bacuruza igice kinini cy’imyenda mishya kuruta iya caguwa.
Gahunda y’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba iteganya ko kwinjiza caguwa bizarangira mu myaka itatu iri imbere.
Minisitiri Kanimba anavuga ko mu gihe byaba bigaragaye ko iyi gahunda nta musaruro itanze habaho kuyigorora kuko “guverinoma y’Abanyarwanda igamije imibereho myiza yabo, ntabwo ishobora gufata ibyemezo bishyira abaturage mu bibazo.”
Mu mwaka wa 2015, hakoreshejwe amafaranga asaga miliyoni 100 z’amadorali ya Amerika hatumizwa imyenda n’inkweto hanze, imyenda yihariye miliyari 60 nk’uko bitangazwa na MINICOM.



















TANGA IGITEKEREZO