Icyo kirego kireba abantu batatangajwe amazina, bakekwaho ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda muri Jenoside.
Itangazo Survie yashyize ahagaragara rivuga ko ibyo birego bireba "abayobozi b’ u Bufaransa bafite aho bahuriye n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda."
Uwo muryango wirinze gutangaza byinshi kuri icyo kirego, uvuga ko uza kubisobanura neza mu kiganiro uza kugirana n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri.
Amakuru avuga ko icyo kirego cyatanzwe mu Rukiko rwisumbuye rwa Paris, kikaba gikomoza no ku birego bya Jenoside n’ iby’ intambara.
Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 igahitana abasaga miliyoni, ubuyobozi bw’ u Bufaransa bwakunze guhakana uruhare rwagize muri ayo mahano.
Ubu hari gukorwa iperereza ku ruhare rw’ ingabo z’u Bufaransa muri Jenoside, hashingiwe ku kirego cyatanzwe mu 2005 n’abarokotse Jenoside, hagatungwa agatoki ingabo 2500 z’ Abafaransa zari mu gace bitaga "Zone Turquoise."
Hamwe mu ho abatanze ikirego bakomoje nkuko AFP ibivuga, ni mu rupfu rw’Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero, aho ngo ingabo z’ Abafaransa, Kuwa 27 Kamena 1994 zizeje impunzi z’Abatutsi kuhaza bitarenze kuwa 30 uko kwezi, muri iyo minsi itatu akaba aribwo benshi bahaguye.
Hagarukwa kandi batutsi biciwe i Murambi, aho ingabo z’Abafaransa zishinjwa kureka Interahamwe zikinjira ahari hahungiye abatutsi zikabica.
Hari kandi n’ahagaragazwa amasezerano y’ ubufasha mu bya gisirikare no gutanga intwaro, hagati y’ uwari umuyobozi mu ngabo z’u Bufaransa, Paul Barril na Guverinoma y’u Rwanda mu 1994, kandi Umuryango w’Abibumbye wari warahagaritse ibikorwa byo guha intwaro u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO