Abayobozi bakuru ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora bari mu mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mu mitegurire n’imiyoborere y’amatora..
Aya mahugurwa yabereye mu karere ka Rubavu kuva tariki ya 13 Gicurasi 2013, yitabiriwe n’Abakomiseri bose ba Komisiyo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Abayobozi b’amashami na bamwe mu bakozi bakorera mu bunyamabanga nshingwabikorwa bwa Komisiyo y’Igihugu y’amatora
Muri iki gihe Komisiyo itegura amatora y’Abadepite, amahugurwa abayobozi bakuru n’abakozi ba Komisiyo bahabwa yiswe BRIDGE «Building Ressources in Democracy, Good governance and Elections» azafasha cyane Abakomiseri bashya ba Komisiyo y’ Igihugu y’amatora kumenya neza ubwoko butandukanye bw’amatora (Electoral Systems) bukoreshwa ku Isi hose, imitunganyirize ya lisiti y’itora n’akamaro kayo mu bikorwa by’amatora, ibikoresho bikenerwa mu matora. Muri rusange akubiyemo ubumenyi mu gutegura no kuyobora amatora akozwe mu mucyo no mu bwisanzure.
Auke Lootsman uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) mu Rwanda mu itangiza ry’aya mahugurwa, yavuze ko aya mahugurwa ari ingirakamaro, kuko Komisiyo y’Igihugu y’amatora nk’urwego ruteza imbere demokarasi, ikeneye guhora yubaka ubushobozi bw’abayobozi n’abakozi bayo.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof. Kalisa Mbanda, agira ati «Aya mahugurwa azafasha cyane Komisiyo y’Igihugu y’amatora, kuko ari umwanya wo kwiga no kwiyungura ubumenyi mu buryo bwo gutegura no kuyobora amatora.»
Ayo mahugurwa azamara iminsi icumi, akubiyemo ubumenyi bwo gusobanukirwa amavu n’amavuko ya BRIDGE (Background to BRIDGE Project); Amatora akozwe mu mucyo no mu bwisanzure (Free and fair elections); Amahame agenga imiyoborere y’amatora (Guiding principles of election management); Amategeko agenga amatora (Legal framework); Ubwoko bw’amatora (Electoral Systems); Amakuru yerekeye amatora n’amahame y’inyigisho z’uburere mboneragihugu (Voter information/Civic education principles); Igenamigambi mu matora (Introduction to planning); Inzego ziyobora amatora (Types of Electoral Management Bodies/ EMB’s); Uburyo bwo gufata ibyemezo (Decision making process); Amahame yo kuyobora (Management Principles); Uburyo bwo gukemura impaka (Managing Conflicts ); Ingengo y’Imari mu matora (Budgeting); Akamaro n’inshingano z’urwego rushinzwe amatora (Functions of EMB’s) na Gahunda y’amatora ( Electoral calendar).
Aya mahugurwa yatangiye ku wa 13 azasozwa ku wa 23 Gicurasi 2013, yatewe inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP), ayobowe n’impuguke muri BRIDGE zikomoka mu gihugu cya Georgia na Nepal.



















TANGA IGITEKEREZO