Hashize iminsi bivugwa ko iyi nyubako iherereye i Kagugu mu Karere ka Gasabo, yaba igiye gukurwamo abana b’imfubyi za Jenoside igahindurwa Hotel. Ni amakuru bamwe mu bayicumbitsemo bavuga ko bumvise ariko bakaba batarabibwirwa n’ubuyobozi bwa AERG.
Umwe mu bacumbikiwe muri iyi nzu wifuje ko amazina ye agirwa ibanga yagize ati “Ntituzi aho tuzerekeza niramuka ihinduwe Hotel, ariko amakuru twarayumvise.”
AERG irabeshyuza aya makuru
Umuhuzabikorwa wa AERG, Twahirwa Emmanuel, yatangarije IGIHE ko ayo makuru ari ibihuha. Yagize ati “Iriya nzu yubakiwe abana bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi b’abanyeshuri batagira aho bataha mu biruhuko ni mu rugo rwa AERG. Ibintu byo kuyihindura Hotel sibyo sinzi aho byaturutse.”
Twahirwa yakomeje ati “Turabeshyuza cyane ibyo birimo kuvugwa. Icyo twabwira abo bana ni uko inzu ari icumbi ryabagenewe bagomba kubamo, bakahava bafite aho bagiye kuba hazwi.”
Akomeza avuga ko muri iyi nzu y’igorofa yagenewe kubamo abana 192, kuri ubu habamo abana 160 ariko ngo mu minsi iri imbere hazazamo abandi.
Mu mwaka wa 2013 uwari umuyobozi mukuru wa AERG ku rwego rw’igihugu, Constantin Rukundo, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko izi mfubyi biteganyijwe ko nizikura zizava muri iyo nyubako ikomeze, ikoreshwe ibindi bikorwa bibyara inyungu, bizatanga amafaranga azafasha abatishoboye barokotse Jenoside.
Inyubako y’umushinga wa One Dollar campaign yatangiye kubakwa mu mwaka 2010, yuzura mu mwaka wa 2014, umushinga wo kuyubaka wagombaga gutwara miliyari eshanu.
Igizwe n’ibyumba 48 byo kuraramo, bine by’ubuyobozi, inzu y’inama, aho gutekera, ubwogero n’ubwiherero.



















TANGA IGITEKEREZO