Uyu muhanda wa Rubavu - Musanze wari ufunze kuva saa kumi n’imwe n’igice kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru mu saa tatu wari ugifunze, biturutse ku mwuzure watewe n’imvura nyinshi yaguye muri birunga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, Mimi Justin, yavuze ko gukemura ikibazo cy’amazi aturuka mu Birunga kikiri ingorabahizi kuko hakenewe gukora inyigo nshya bitewe n’uko ikiraro ayo mazi aca.
Yagize ati“Nibyo hashize amasaha agera kuri atatu ufunzwe n’ubu dufatanyije n’inzego z’umutekano turi kugerageza gufasha abananiwe gusohoka mu nzu zabo kuvamo no gukumira abashaka guca muri aya mazi kugira ngo bidateza impanuka runaka.”
Umuturage umwe utuye i Musanze ukora mu Karere ka Rubavu ati “Ubu simeze neza kuko nsibye akazi.”
Naho abanyeshuribiga muri Kaminuza yigenga ya Musanze ( INES) batuye mu Murenge wa Musanze nabo babangamiwe n’aya mazi, babuze uko bajya ku ishuri.



















TANGA IGITEKEREZO