00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amazi ava mu Birunga yafunze umuhanda Rubavu – Musanze

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana na Isaie Mbonyinshuti

Kuya 26 May 2015 saa 09:55
Yasuwe :

Amazi aturuka mu birunga agaca mu mugezi wa Muhe mu Karere ka Musanze yuzuye mu muhanda munini wa kaburimbo ahagarika ingendo za Rubavu –Musanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 26 Gicurasi.

Uyu muhanda wa Rubavu - Musanze wari ufunze kuva saa kumi n’imwe n’igice kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru mu saa tatu wari ugifunze, biturutse ku mwuzure watewe n’imvura nyinshi yaguye muri birunga.

Nta modoka yatambukaga

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze, Mimi Justin, yavuze ko gukemura ikibazo cy’amazi aturuka mu Birunga kikiri ingorabahizi kuko hakenewe gukora inyigo nshya bitewe n’uko ikiraro ayo mazi aca.

Yagize ati“Nibyo hashize amasaha agera kuri atatu ufunzwe n’ubu dufatanyije n’inzego z’umutekano turi kugerageza gufasha abananiwe gusohoka mu nzu zabo kuvamo no gukumira abashaka guca muri aya mazi kugira ngo bidateza impanuka runaka.”

Umuturage umwe utuye i Musanze ukora mu Karere ka Rubavu ati “Ubu simeze neza kuko nsibye akazi.”

Naho abanyeshuribiga muri Kaminuza yigenga ya Musanze ( INES) batuye mu Murenge wa Musanze nabo babangamiwe n’aya mazi, babuze uko bajya ku ishuri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages