Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Radiyo Isango Star, kuwa 27 Mata 2015, Ambasaderi Fahrenholtz yavuze ko Leta y’u Budage yari yasabye u Rwanda ko rwakongerera amasezerano Deutch welle ariko ntirwabikunda.
Yagize ati’’Birababaje cyane kubona Guverinoma y’u Rwanda itarigeze igaragaza ko hari inyungu ifite mu kureka Deutch Welle igakomeza gutangaza ibiganiro byayo kuri FM.’’
Yongeyeho ko habayeho ibiganiro na Guverinoma y’u Rwanda bayimenyesha ko bagiye guhagarara gutangaza ibiganiro nk’uko amasezerano yabivugaga, ariko nta gisubizo cyo kuyongera bahawe.
Yagize ati’’Twabiganiriyeho kuva kera, twababwiye kenshi ko Deutch Welle izahagarara kuwa 28 Werurwe 2015. Twari dukeneye kumva umuntu wo muri Guverinoma y’u Rwanda waza akatubwira ko ibiganiro byanyuragaho byagize akamaro aka n’aka kandi bakibishaka. Iyo bibaho twari gukomeza, ariko ntibyabayeho.’’
Ambasaderi Fahrenholtz yavuze ko icyo Guverinoma yababwiye ari uko ishaka ko bayiha inyubako bakoreragamo, imashini zitanga amazi n’izitanga amashanyarazi, ibikorwaremezo nk’imihanda kandi bamaze kubiyiha uretse iminara ya Radio bagomba gutwara.
Guverinoma y’u Rwanda ntacyo yatangaje kuri ibi bivugwa na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda.
Sitasiyo ya Deutsche Welle yari ifite icyicaro mu murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo. Iminara yaho yayifashaga kumvikana hirya no hino ku isi, kugera no muri Amerika y’Amajyepfo.
Deutch Welle yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1963, nyuma gato y’ubwigenge. Yatangiranye amasezerano yo gukora kugeza mu 1990, yaje kongerwa kugeza mu 2011, yongerewe kugeza mu 2016 ariko Leta y’u Rwanda isaba mu 2015 ko ayo amsezerano yahagarara.
Mu mwaka wa 1994 nibwo Deutch Welle yatangiye kumvikana mu Rwanda ku murongo wa FM, mu biganiro byo mu ndimi z’Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili.



















TANGA IGITEKEREZO