Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Uwayezu akurikiranyweho amagambo yavuze tariki 5 Mata 2016.
Icyo gihe yavuze ko kwibuka mu Murenge ayobora bizatangira tariki 6 Mata 2016,bamubwiye ko yibeshye ngo avuga ko ‘Abantu bibuka bitewe n’Amateka y’ahantu.’
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba IP Jean Damascene Hodari Ngemanyi yasobanuye amagambo akurikiranyweho agira ati “Hari amakuru yamuvugwagaho ko ashobora kuba yaravuze amagambo yerekeranye n’ingengabitekerezo ya Jenoside, mu gihe yari mu nama na njyanama.”
Ip Ngemanyi yakomeje agira ati “Bamusabye ko abagezaho gahunda y’icyunamo ababwira ko kizatangira tariki 6 z’ukwezi kwa kane(Mata) , abandi bamubwira ko atari kuri esheshatu, ahubwo ko ari kuri zirindwi we avuga ko hari aho gitangira tariki 6 z’ukwa kane kandi ko biterwa n’impamvu nabo bashobora kwifatanya nabo.”
Polisi yavuze ko Uwayezu agezwa imbere y’ubushinjacyaha kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Mata 2016, amenyeshwe ibyaha akurikiranyweho.
Hari ibindi bivugwa n’abantu ko tariki 09 Mata Uwayezu yaba yaravuze ngo Habyarimana Juvenal yari umuyobozi mwiza, ngo ahubwo abo yayoboraga nibo bari babi.
Uwayezu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Bwishyura.



















TANGA IGITEKEREZO