00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Babiri mu maboko ya Polisi bakekwaho gutanga ruswa ya Miliyoni 5

Yanditswe na

Umurerwa & Willy

Kuya 11 May 2015 saa 04:21
Yasuwe :

Abagabo babiri Ngendahayo Faustin na Materne Ndayisenga , batawe muri yombi bakurikiranyweho gutanga ruswa ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’ u Rwanda, mu gihe bo bavugaga ko bari kugura ikibanza.

Ndayisaba Materne, yubakaga inzu y’igorofa mu murenge wa Muhima hafi y’ibagiro rya Nyabugogo aho bakunzwe kwita muri ’Marathon’, mu kibanza Numero 151 abaturage bavuga ko ari mu kwa Nsabimana Raphael n’umugore we witwaga Mukamurigo Felecité bitabye Imana , kikaba gihana imbibi n’ikibanza cya Hakizimana Deo.

Abaturage batandukanye barimo abagurishije na Hakizimana Deo, mu ntangiriro z’umwaka wa 2013, hamwe na 2014, bavuga ko uwitwa Materne Ndayisenga , washakaga nawe kugura ubu butaka, yacaga ruhinga nyuma akajya gushaka bamwe mu bagurishije ariko batararangiza guhinduranya ibyangombwa ku buryo bwemewe n’amategeko abasaba ko yabongerera amafaranga bakemeza mu buyobozi ko ariwe bagurishije.

Materne, yafatiwe mu cyuho na Polisi arimo guha umwe muri aba baturage ruswa ya Miliyoni eshanu z’amafaranga y’ u Rwanda.

Déo avuga ko yahugujwe ubutaka yiguriye kandi afitiye ibyangombwa

Umucuruzi Hakizimana Déo avuga ko mu bikorw abye by’ubwubatsi yateganyaga, yaguze ubutaka n\abaturage batandatu begeranye, kugira ngo abone ubutaka yifuzaga. Yarabwandikishije anabubonera ibyangombwa.

Haciyeho iminsi, Materne yatangiye kuzamura inyubako y’igorofa, agenda yototera ubutaka buturanye nayo atwaraho agapande, kugeza ubwo hiyambajwe inzego z’ubuyobozi bw’umurenge ziza kwimura imbago zizisubiza aho zahoze, mber y’uko Materne ashimuta ubutaka adafiteho ububasha.

Déo asobanura uko ikibazo cyo guhuguzwa ubutaka giteye

Deo akomeza agira ati: " Naje kumva ko za mbago zasubijwe mu butaka bwanjye, ndabaririza, nkurikiranye nsanga Materne yabyumvikanyeho n’akarere, nsanga ndetse bamw emu bo twari twaraguze yakomeje kubegera basaba kuvug ko nta butaka mfite akabwiyegurira.

Deo yemeza ko ubutaka bwahuguzwaga habayeho gusengerera ababumugurishije mbere, ndetse uwashakaga kubumukuramo akabitangira ruswa igaragara, nk’uko byemezwa na bamwe mu baturage yashatse kuyiha, ndetse bikarangira afatiw emu cyuho, akabifungirwa.

Abaturage bemeza ko bagurishije na Hakizimana Déo

Umwe mu bayobozi bo kagari ka Tetero utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko Hakizimana Deo ariwe waguze n’abaturage, Materne akaba yaraje kubaka mu kibanza cyavuzwe haruguru akamurengera, ashaka no kumuhuguza ikibanza cye.
Yagize ati: "Uyu mugabo Materne yaje akoresha igitugu ashaka guhuguza abantu . Urugero ni nk’abantu yagiye abwira ngo abungukire, abongerere ku mafaranga Deo yabahaye mbere, bandikirane ko baguze. Bamwe muri abo harimo abana bo kwa Didacienne, hamwe n’undi witwa Bucyana hari n’abandi basaga batanu nabo yagiye abashaka ngo abungure, ariko baramuhakanira.’
Akomeza avuga ko yashatse no kumuha amafaranga ngo yandike anasinyire ko ikibanza cya Hakizimana Deo, atari icye kuko ngo cyahoze ari ubutaka bwa Leta bwakoreshwaga na OPROVIA.

Inyubako ihagarariwe na Materne na Faustin, ahavugwa kurengera ubutaka butari ubwabo

Undi ubihamya ni uwagize ati: ‘Mu mwaka w’1995 nibwo ninjiye mu mujyi wa Kigali , aha ngaha hari amazu twakodeshaga y’uwitwaga Bwenge. Bukeye Bwenge aza kugurisha , umuntu akajya agenda agura ahahwanye n’ubushobozi bwe. Njyewe naguze n’uwitwa Ngerageze wari waraguze na Bwenge.Mu myaka ibiri ishize nibwo Materne yaje kudushaka ngo atugurire , ariko ubwo inzi zari zihari Umujyi wa Kigali wari wazishyize hasi uvuga ko zitajyanye n’igihe. Materne rero twananiranywe ku giciro, hashize iminsi tubona Deo, turumvikana aratwishyura, tugurishiriza hamwe twese kuko twari tuzi aho inzu ya buri muntu yari ihagaze. Twagurishije na Deo, ni nawe uri mu kuri, Materene ntiyigeze ahagura."

Undi ati ‘Njyewe hano nahaguze mu mwaka w’2000, mpagura n’umuntu wari ufite icyemezo cy’umutungo . Nyuma baza kudusenyera njye ndi n’umwe mu bahawe n’Akarere ka Nyarugeneg indishyi y’akababaro kuko nasenyewe binyuranyije n’amategeko. Igihe cyarageze Materne aza kudushaka atujyana mu kabari ko hakurya hariya k’inshuti ye, aratubwira ngo mwese harya buriya si miliyoni mushaka kugabana? yaje no kunsanga iwanjye arambwira ngo twumvikane, ndamuhakanira. Bukeye nibwo Déo yaje kungurira, muha icyemezo cy’umutungo turanahinduza. Materne yakomeje kujya antumaho abantu ngo nze nawe angurire , ndamuhakanira kuko nari naragurishije na Deo.’ Akomeza yemeza ko Materne yimuye imbago, dore ngo n’aho yagurishije Deo, hagiye mu kibanza kiri kubakwa na Materene.

Ifishi yahawe Materne yarahindaguwe hashyirwaho ibipimo bihimbano

Undi ati: "Ubutaka bwanjye nari mfite hano nabugurishije na Hakizimana Deo.Igihe cyo gukora mutation na Deo nibwo nabonye umugabo witwa Materne ampagarikishiriza ubutaka, avuga ko twinjiye mu kibanza cya kandi nyamara nari mfite ibyangombwa, mfite abagabo ndetse nari naragurishije hari na Gitifu w’akagari . Ubu butaka si ubwa OPROVIA nk’uko Materne yaje abivuga , kuko kuva mu mwaka w’1987, ubutaka bwa OPROVIA burazwi, ubw’abaturage nabwo burazwi.’

Yasobanuye agaragaza imbibi z'ubutaka azi neza kuva mu myaka 30 ishize

Hari n’undi muturage wavuze ko ubuyobozi bwashingiye imbago Hakizimana Deo na Materne, icyo gihe ngo bari barangajwe imbere na Visi-Meya w’Akarere ka Nyarugeneg witwa Kagisha Félicien hamwe n’Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Muhima (Ubu ni Meya w’Akarere ka Rusizi). Ati: "Bose baje hano kugirango bashyireho imbago ku kibanza cya Deo na Materne, bitewe n’amakimbirane yari arimo uyu wo hepfo Materne arengera ubutaka bwa Deo. Barapimye babereka buri wese aho imbago ze zigomba kugarukira.Materne ntiyanyuzwe yarongeye azana ikimashini gitengura mu butaka bwa Deo.Icyaje kudutungura ni ukuntu nyuma abayobozi bagaragaje ko bamushyigikiye , bavuga ngo aha hantu ni aha OPROVIA. ’

Umuyobozi w’umudugudu "Intiganda", Munyankindi Jeannine , avuga ko ari mu basinyiye Hakizimana Deo ubwo yaguraga ikibanza, ariko nyuma Materne atangiye kubaka arenga imbibi z’ubutaka bwe nyirizina.

Ati ‘Hari umugabo waje kundeba arambwira ngo ninze nemeze ko iki kibanza cya Deo ari icya OPROVIA, ndabahakanira kuko nziko ndi mu basinye Deo agura iki kibanza...ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ntibwigeze na rimwe bugira icyo bumbaza kuri iki kibazo, keretse CID niyo yampamagaye mu minsi ishize ngo njye gusobanura ibyo nzi."

Kimwe n’abandi tutarondoye, abo twagezeho bose bagaragaza ko ubutaka ari ubwa Hakizimana Déo. Ntibiradukundira kubonana n’uruhande rwa Materne, kuko abavugizi bombi barwo bakiri mu maboko y’inzego z’umutekano, bakazitaba parike kuwa kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2015.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages